Abatoranya abaziga muzika batunguwe n’impano y’umuziki basanze i Rubavu
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) bashakisha abaziga umuziki batunguwe n’impano y’umuziki basanze i Rubavu.
Byagaragaye ubwo abo bakozi batoranyaga abashaka kwiga umuziki bo mu Karere ka Rubavu bazajya kwiga umuziki mu ishuri ry’Umuziki rya Nyundo riri muri ako karere, tariki ya 16 Mutarama 2017.
Mbere yuko babatoranya, uko ari 60 bari bitabiriye babanje kurushanwa, banyura imbere y’abakemurampaka, bagaragaza impano bafite mu bijyanye na muzika. Haba mu kuririmba cyangwa mu gucuranga ibicirangisho bya muzika.
Icyagaragaeye kikanatangaza abatangaga amanota ni uko abenshi mu bahatanaga wasangaga basobanukiwe n’ibijyanye na muzika kuburyo bamwe banaririmbaga bicurangiza gitari (Guitar).
Ibyo byatumye umuyobozi w’ishuri ryigisha muzika rya Nyundo, Murigande Jacques bakunze kwita Mighty Popo avuga ko yatunguwe n’impano ya muzika yasanze i Rubavu kuko iruta iyo yabonye mu tundi turere bamaze kujyamo.
Agira ati “Rubavu yarushije ahantu hose, sinzi niba ari uko baturiye ishuri (rya muzika), urubyiruko rukitabira ibitaramo dukora, ariko biboneka ko Rubavu abana bakurikira umuziki mu nsengero bakabikurana.”
Akomeza avuga ko kandi icyabatunguye ari uko impano zidasanzwe mu gukoresha ibikoresho bya musika, bazisanze mu bana bafite imyaka iri munsi ya 17 y’amavuko.
Ibyo byatumye batatu mu bahatanaga bahita bemerarwa bidasubirwaho kwiga muzika mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.
Ibyo ngo ntibisanzweho kuko ubusanzwe aho bagiye gutoranya abaziga muziga, bakoresha amarushanwa, hagatangazwa abatsinze nyuma aho kubatangaza ako kanya; Mighty Popo abisobanura.
Ati “Icyo twifuza ni impano y’umuntu, imyumvire ye ituma ibyo aziga mu myaka itatu bizamufasha kuba umunyamuziki w’umwuga.
Abana bo biga vuba kandi bafata vuba, abo twabonye ni abahanga cyane kuburyo twahise tubafata ubundi bidasanzwe.”
Akomeza avuga ko mu guhitamo abagomba kwigishwa muzika bareba icyo umunyeshuri azashobora ku buryo mu myaka itatu azaba abimenye neza akaba umunyamuzika w’umwuga.
Umwe mu babyeyi, bari baherekeje abana babo muri iryo rushanwa, avuga ko yashimishijwe no kubona umwana we mu irushanwa ndetse akanatsinda. Ahamagarira n’abandi babyeyi gushyigikira abana mu mpano bafite.
Agira ati “Umwana wanjye akunda umuziki cyane, nari mfite byinshi mwifuriza ariko kubera ari impano ye kandi yemejwe n’ababizi nabyemeye kandi zamushyigikira.
Icyo nabwira ababyeyi ni ukutabangamira impano z’abana, babafashe mubyo bashaka kandi bashoboye, uwanjye nzakomeza kumuba hafi nk’umubyeyi.”
Mu rubyiruko rubarirwa muri 60 rwari rwitabiriye irushanwa, barindwi gusa.
Ishuri rya Muzika rya Nyundo rimaze imyaka itatu ritangiye. Buri mwaka rizenguruka uturere tw’igihugu rishaka abana 30 bagomba kuryigamo mu gihe cy’imyaka itatu.
Abaharangiza baba ari abanyamuzika b’umwuga bazi gucuranga, kwandika, kuririmba, gutunganya muzika no kuyicuruza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|