Abanyarwanda bamaze guha agaciro abahanzi babo- The Ben

Umuhanzi The Ben ubwo yageraga mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu umuntu ageramo akumva atuje, yisanga kandi ntacyo yikanga.

The Ben agera mu Rwanda umwaka ushize aje gutaramira Abanyarwanda muri East African Party
The Ben agera mu Rwanda umwaka ushize aje gutaramira Abanyarwanda muri East African Party

Ni ku nshuro ya Kabiri muri uyu mwaka umuhanzi The Ben aje gutaramira Abanyarwanda.

Ni nyuma y’uko mu mezi arindwi ashize yari mu Rwanda aho yari yaje mu gitaramo cyiswe East African Party, kiba buri tariki ya 1 Mutarama buri mwaka.

Kuri iyi nshuro aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo gitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cyihutisha iterambere RDB, cyitwa "Kwita Izina Gala Dinner 2017” kizaba ku itariki ya 26 Kanama 2017 kikabera muri Convention Center.

Icyo gitaramo kizaba kibimburira gahunda ngarukamwaka yo Kwita izina abana b’ingagi, iteganijwe ku itariki ya 1 Nzeri 2017, kikaba kigamije gushyigikira gahunda zo kurinda no kurengera ibidukikije.

The Ben kandi ngo kuba aje mu Rwanda inshuro ebyiri mu mwaka, yatangaje ko bigaragaza agaciro Abanyarwanda basigaye baha abahanzi babo, bikaba biri mu byamuteye imbaraga zo kugaruka mu rugo.

Ati" U Rwanda ruraryoshye, ntawe utakwifuza kuhaza".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashaka Ko Muzatumira Meddy

Muhawenayo yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka