Abahanzi 56 biyemeje gukora indirimbo zihamagarira abantu gusigasira Ikinyarwanda

Abahanzi 56 bo mu Rwanda baririmba mu njyana zitandukanye bagiye gukora indirimbo zihamagarira abantu gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda.

Bamwe mu bahanzi bari muri Studio bakora indirimbo zihamagarira abantu gusigasira Ikinyarwanda
Bamwe mu bahanzi bari muri Studio bakora indirimbo zihamagarira abantu gusigasira Ikinyarwanda

Ku bufatanye n’ Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RALC), abo bahanzi bazakora indirimbo eshatu harimo imwe iri mu njyana Gakondo izaririmbwa n’abaririmba Gakondo n’ubusanzwe, iri mu njyana igezweho (modern) izaririmbwa n’abaririmba mu njyana zigezweho n’indi imwe bahuriyemo bose.

Dr Jacques Nzabonimpa, ushinzwe umuco muri RALC avuga ko izo ndirimbo abo bahanzi bagiye kuzikora mu rwego rwo guhigura umuhigo bahize ubwo baheruka mu itorero ry’Abahanzi.

Akomeza avuga ko abo bahanzi banditse abagambo y’izo ndirimbo ubundi Inteko y’ururimi n’umuco irayakosora.

Kuri ubu abo bahanzi batangiye kujya mu nzu zitunganya umuziki, gukora izo ndirimbo.

Makanyaga Abdul, umwe muri abo bahanzi avuga ko ubutumwa buri muri izo ndirimbo ari ubuhamagarira abantu batandukanye cyane cyane urubyiruko, kuvuga neza Ikinyarwanda, batavangavanga.

Agira ati “Ubundi ubutumwa buri mu ndirimbo bugenda buhoro buhoro. Ubutumwa ni nk’ahantu ubona hari ibuye amazi atonyangiraho. Amazi aratonganya akazagera ubwo acukura umwoko kuri iryo buye kubera ingufu zayo.

N’ubundi ubutumwa buzagenda buhoro buhoro ariko buzagera ubwo buri Munyarwanda azajya aba azirikana ko ururumi rw’igihugu cye rufite agaciro.”

Umuhanzi Mico The Best, we avuga ko ababazwa nuko abica ururimi atari urubyiruko gusa.

Agira ati“Ururimi rwacu rwasaga naho rwasinziriye ukuntu. Mu ndirimbo nyine turagaragaza uburyo ururimi rubabaje, uburyo rugenda rukendera.”

Aba ni abari kubacurangira mu ndirimbo bari gukora
Aba ni abari kubacurangira mu ndirimbo bari gukora

Jules Sentore we avuga ko kuri we yari asanzwe akoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda. Asanga ariko hakenewe imbaraga za buri wese mu kurusigasira.

Agira ati “Ntekereza ko buri wese akwiye gushyiraho uruhare rwe kugira ngo turusheho kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda dore ko hari amagambo ya cyera atagikoreshwa bitewe n’uruzungu usanga abantu bavanga mu rurimi rwacu.”

Bamwe mu bahanzi bazaririmba izo ndirimbo harimo Mariya Yohana, Suzana Nyiranyamibwa, Munyanshoza Dieudonne, Tonzi, Danny Vumbi, Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Patrick Nyamitari, Emmanuel Rwanamiza, Fiona, Aline Gahongayire, Intore Tuyisenge, Semanza n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka