Amikoro: Imbogamizi ikomeye ku baririmbyi bo mu Majyaruguru

Abaririmbyi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba badatera imbere ngo bamenyekane mu Rwanda hose babiterwa n’amikoro make.

Umuririmbyi wo mu Majyaruguru, Frank Kay, avuga ko amikoro azitira iterambere ryabo.
Umuririmbyi wo mu Majyaruguru, Frank Kay, avuga ko amikoro azitira iterambere ryabo.

Ngo bashyira hanze indirimo zitandukanye ariko ugasanga zitarenga Intara y’Amajyaruguru ngo zisakare mu Rwanda hose bityo na bo bamenyekane.

Iyo uganira n’aba baririmbyi bakubwira ko kutagira amafaranga ndetse no kubura abamenyekanisha indirimbo zabo (promoters) ari byo bituma batarenga umutaru ngo bagere mu Mujyi wa Kigali aho bavuga ko hari amafaranga, aturuka mu biraka byo kuririmba bihaba.

Uwita Frank Kay avuga gukora indirimbo nziza yaba ku majwi, mu mashusho ndetse no kuyimenyekanisha ahantu hatandukanye bishobora gutwara agera muri miliyoni 4FRW.

Akomeza avuga ko atari buri muririmbyi wo mu Ntara y’Amajyaruguru wabona ayo mafaranga. Ibyo ngo bigatuma impano zipfukiranwa.

Avuga ko ariko habonetse abaterankunga ndetse n’abandi bantu bateza imbere impano n’abahanzi, abaririmbyi bo mu Majyaruguru na bo batera imbere.

Agira ati “Ntabwo dufite abantu badutera inkunga bahagije…iyaba habagaho uburyo bwo kutumenyekanisha buhagije, tukagira abantu badutera inkunga, twabona izindi mpano zikomeye, tukarushanwa, umuziki ugashyuha ukanatugaburira.”

Umuririmbyi The Bless, na we wo mu Majyaruguru, avuga ko banahura n'imbogamizi zo kubona uko bamenyekanishi ibihangano byabo.
Umuririmbyi The Bless, na we wo mu Majyaruguru, avuga ko banahura n’imbogamizi zo kubona uko bamenyekanishi ibihangano byabo.

Mugenzi we witwa The Bless yungamo avuga ko abamenyekanisha indirimbo z’abahanzi mu Ntara y’Amajyaruguru bakiri bake. Muri iyo ntara hari Radio ebyiri gusa. Izo ngo ni zo abaririmbyi bo muri iyo Ntara batazwi umubare, baba batezeho kumenyekana.

Ahamya ko habonetse ubundi buryo bwo kumenyekanisha abaririmbyi bo muri iyo ntara, barushaho gutera imbere, ntibahere ku ivuko gusa.

Mu mwaka wa 2013 mu Ntara y’Amajyaruguru hari hatangijwe ibihembo byitwa REMO Awards, bigamije guteza imbere abahanzi bo muri iyo Ntara no kubashishikariza gukora ibihangano by’umwimerere.

Abaririmbyi bakibibona byarabashimishije cyane bizeye ko nabo babonye ikizatuma bamenyekena mu Rwanda. Ariko kuva icyo gihe kugeza ubu ntibyongeye gutangwa, bituma abahanzi bacika intege.

Uwineza Patrick, wabiteguraga, avuga ko bitongeye gutangwa kubera ko ngo nta mafaranga yo kubitegura afite bitewe n’abaterankunga bari barayamwemereye, bisubiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyamakuru namwe mubavugire ari ko nabo baje bagaragaza ubunyangamugayo mbifurije kundacika intege

Nzeyi fisto yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka