Espagne: Umugabo yategetswe guha uwari umugore we indishyi ya 95,898 by’Amadolari

Muri Espagne, urukiko rw’ahitwa Pontevedra, ruherutse gutegeka ko umugabo aha uwahoze ari umugore we indishyi y’Amayero 88,025 ni ukuvuga asaga 95,898 by’Amadolari y’Amerika, kubera imirimo yo mu rugo yakoraga mu gihe cyose babanye kingana n’imyaka 26, babana ari umugabo n’umugore.

Abo bombi bashakanye mu 1996, batandukana mu 2022, ariko iminsi uwo mugore yakoreye hanze y’urwo rugo, ngo ni 205 yose hamwe, kandi mu myaka itandukanye, kuko ubuzima bwe bwose ngo yabumaze yita ku mwana babyaranye, no kwita ku mirimo yo mu rugo.

Gusa ikibazo cyaje kuba ko nyuma y’uko abo bashakanye batandukanye, umugore agiye kuzajya ahabwa amafaranga ya ‘pension’ makeya cyane kuko yakoze igihe gito, bitandukanye n’umugabo we weguriye ubuzima bwe akazi ke ka kinyamwuga. Umugore rero yasabye indishyi z’imyaka yose yamaze akora akazi ko mu rugo.

Urukiko rwari rwabanje kwanzura ko indishyi yatangwa n’uregwa kuri uwo wahoze ari umugore we, ari Amayero120,000 ni ukuvuga Amadolari 130,000, ariko icyo cyemezo kijuririrwa n’imapande zombi, kuko umugabo yashakaga ko yagabanyirizwa, agatanga 60,000 by’Amayero. Naho umugore we ashaka ko ayo mafaranga yongerwa akaba 200,000 by’Amadolari.

Uwo mugore yavuze ko yakoze umwaka umwe mu 1989 nyuma yo gushakana n’uwo mugabo, hakaba n’ubwo yajyaga anyuzamo agakora abivanga n’akazi ko mu rugo akagira n’uruhare mu gutanga amafaranga yo guhaha mu rugo.

Kubera ubusumbane bwabagaho mu bijyanye n’amafaranga hagati ye n’umugabo we, ubu ngo byamugizeho ingaruka zikomeye nyuma y’uko batandukanye, kuko byasabye ko ashaka akazi kadafashije kugira ngo kamufashe.

Ikinyamakuru Odditycentral.com cyanditse ko uwo mugabo we yaburanye avuga ko ubwo umugore we afite akazi gasigaye kamufasha kubaho, kandi akaba atagifite umutwaro wo kurera umwana wabo kuko yagejeje imyaka y’ubukure, ari nta mpamvu yo gusaba indishyi z’umurengera.

Nyuma, urukiko rw’ubujujire rwa Pontevedra rwanzuye ko azatanga indishyi ya 120,000 by’Amayero yari yavuzwe mu rubanza rwa mbere, igabanuka ikaba 88.025 by’Amayero, ayo akaba ari yo uwo mugabo azajya yishyura uwahoze ari umugore, aho azajya amuha Amayero 350 ($381). Gusa urukiko rwongeyeho ko uruhande rwashaka kujurira rwajurira ku rukiko rw’ikirenga rw’aho muri Espagne.

Si ubwa mbere urubanza nk’urwo rubaye muri Espagne, kuko no mu mwaka ushize wa 2023, ngo hari urundi rukiko rwategetse umugabo guha uwahoze ari umugore we, indishyi ya 204.000 by’Amayero, kubera imirimo cyangwa se akazi ko mu rugo yakoze mu myaka 25 bamaze babana nk’umugabo n’umugore, akora akazi ko mu rugo konyine.

Mu 2021, nabwo umugabo w’Umunya-Partugal yategetswe n’urukiko kwishyura uwahoze ari umugore indishyi y’Amadolari 72.000, mu myaka 30 bamaze babana nk’umugabo n’umugore, ariko umugore akora imirimo yo mu rugo wenyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka