U Rwanda rufite amabuye y’agaciro nk’ahandi mu Karere - Umushoramari w’Umunyekongo

Umushoramari ukomoka mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Alain Tshenke Mayuke, aratangaza ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi nk’uko bimeze mu bihugu byo mu Karere ruherereyemo.

Tshenke avuga ko mu Rwanda hari ubuyobozi bushyigikira ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Tshenke avuga ko mu Rwanda hari ubuyobozi bushyigikira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Alain Tshenke Mayuke avuga ko nk’umuntu umaze imyaka ine mu Rwanda, ku bwe acukura amabuye y’agaciro ya Litiyumu (Lithium), Ametisite (Amethysts), Kwalits (Quartz) n’ayandi kandi ko aboneka mu Rwanda by’umwihariko mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Ngororero.

Alain Tshenke avuga ko aza kurambagiza aho azakorera mu Rwanda yazengurutse Igihugu cyose ashaka ahameze neza, akaza kwemeranya na Leta y’u Rwanda ko yashinga uruganda rutunganya ayo mabuye i Muhanga mu Murenge wa Nyarusange.

Avuga ko yahise atangira ibikorwa by’ubucukuzi ku buryo ubu afite uruganda rutunganya amabuye ya Amethysts na Lithium, ibyo bikaba bitandukanye n’imyumvire y’abavuga ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahari.

Agira ati “Hari abantu bishoboka ko bafite amakuru atari yo, u Rwanda rufite amabuye y’agaciro nk’uko bimeze mu bindi bihugu ruhana imbibi na byo. Njyewe sintunganya umuringa (Cuivres) nk’uko babitekereza, ariko ntunganya Amethysts, Lithium na Quartz kandi hirya no hino arahari yemwe na hano muri Nyarusange, no mu kirombe cyanjye i Mbuye muri Ruhango, ngakorana kandi n’abatuye i Ngoma mu Burasirazuba no mu Karere ka Ngororero”.

Avuga ko icyo yabonye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ari ugukaza amategeko n’amabwiriza, ngo acukurwe hakurikijwe amategeko kuko ubucukuzi bwangirika cyane iyo bukozwe mu buryo bw’akajagari.

Agira ati “Nkunda ukuntu mu Rwanda hari uburyo bunoze bwo gucukura amabuye y’agaciro, buriya umuhinzi wa kawa ashobora gutegereza umusaruro agakora umwaka wose ngo awubone, ariko mu bucukuzi ni ugucukura gusa ugahita ugera ku ifaranga. Mu Rwanda rero babikora neza ku buryo ubucukuzi bukorwa n’igice kimwe ikindi kigakora indi mirimo, bitabaye ibyo abantu bashoka ibirombe bakibagirwa guhinga. Nzakora uko nshoboye nanjye ntange umusanzu wanjye nkurikije ubumenyi mfite”.

Mayuke avuga ko u Rwana ntako rutagira ngo rufashe abashoramari baza barugana by’umwihariko abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi rwashyizeho ibigo bifasha bene abo yemwe ngo n’iyo utumva neza ibyo uje gukora, bakuba hafi bakagufasha kubisobanukirwa.

Agira ati “Hari ibigo nka RMB, RDB, iyo uje utabakinisha koko na Guverinoma yose iragufasha, tuzatera imbere nitubasha kohereza ku isoko ryagutse umusaruro utunganyije neza, kandi u Rwanda ruradufasha cyane, upfa kuba wiyemeje gusa”.

Avuga ko nk’Umunyekongo utuye mu Bushinwa, asaba abandi bashoramari kuza bagashora mu bucukuzi mu Rwanda, batitaye ku byo bumva bidafite ishingiro bisebya Leta y’u Rwanda kuko inzego zubatse neza mu ishoramari, kandi zifasha abaje bose bashaka gushora mu mirimo itandukanye mu Gihugu, kandi ko ibikorerwa mu Rwanda bifite agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Abayobozi b’Igihugu cya DRC bakunze kumvikana ndetse no muri iyi minsi bavuga, ko u Rwanda rwiba amabuye y’agaciro ya Kongo, akaba ari yo arukijije, ariko u Rwanda narwo rukagaragaza ko amabuye rugemura ku isoko mpuzamahanga ari ayarwo.

N’ikimenyimenyi hashize iminsi mike rusinyanye amasezerano y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), icyo gikorwa kikaba kitaranyuze abayobozi ba Kongo.

Byageze n’aho Perezida wa DRC Antoine Felix Tshisekedi yihagurikira ubwe ngo ajye gusaba ko ayo masezerano yahagarara, ariko aterwa utwatsi n’Ibihuugu birimo nk’u Bubiligi bwamusubije ko nta mpamvu n’imwe yo guhagarika ayo masezerano nk’uko na Congo ubwayo iyafitanye na EU knadi ntacyo u Rwanda rwigeze ruyagaragazaho nk’intambamyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Koko ibyobabuga ntago arukuri Irwanda dufute amabuye yagaciro nkibindi bihugu byibituranyi

Nzaramba yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Koko ibyobabuga ntago arukuri Irwanda dufute amabuye yagaciro nkibindi bihugu byibituranyi

Nzaramba yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka