Ruhango: Ikiraro cyo mu kirere kizabarinda kwicwa n’umugezi wa Kiryango

Abaturage bo mu Mirenge ya Kinihira na Mwendo mu Karere ka Ruhango, baratangaza ko nyuma yo gukorerwa ubuvugizi bujurijwe ikiraro cyo mu kirere, kizatuma nta baturanyi n’abavandimwe babo bongera kwicwa n’umugezi wa Kiryango.

Bishimiye ko iki kiraro kizatuma umugezi wa Kiryango utongera kwica abawambuka imvura yaguye
Bishimiye ko iki kiraro kizatuma umugezi wa Kiryango utongera kwica abawambuka imvura yaguye

Abo baturage bavuga ko hari n’abantu bagishakishwa baburiwe irengero batwawe na Kiryango, abandi bakaba barabonetse nyuma y’ibihe bitandukanye baraheze mu micanga n’amabuye yasizwe n’uwo mugezi, bagashyingurwa batagifite bimwe mu bice by’imibiri yabo.

Ikiraro cya Cyahafi, cyubatse kuri Kiryango, umugezi unyura mu mibande y’Imirenge ya Kinihira na Bweramana mu Karere ka Ruhango, amazi yawo akurwamo cyane umucanga ugurishwa abubaka, ukanagemurwa hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande Kiryango ni inzira y’urupfu kuri bamwe bayigabije bayambuka n’amaguru, baba abana n’abakuru cyane cyane iyo imvura yaguye. Izi mbaraga zayo zo gutwara abantu zatumye uyu mugezi unagirwa intwaro yo kwica Abatutsi muri Jenoside bakajugunywamo abantu ntibamenye irengero ryabo.

Nkurunziza Joseph Furere wo mu Murenge wa Mwendo avuga ko umugezi wa Kiryango watwaye se wabo n’umugore, bari bamaze amezi atanu bashyingiranwe umugore aza kuboneka arashyingurwa, se wabo akomeza kuburirwa irengero.

Agira ati “Data wacu yari atahanye n’umugore we bavuye mu bukwe, Kiryango yarabatwaye, umugore we twamubonye nyuma y’iminsi ibiri nta myenda acyambaye, umugabo we na n’ubu ntituramenya aho yarengeye twaramuhebye.”

Yongeraho ko mu myaka nk’ibiri ishize hari undi mubyeyi wambutse Kiryango ataha ajya mu rugo imvura ihise iramutwara we baramushakisha baraheba, aza kuboneka hifashishijwe isaha yari yambaye ubwo babonaga igufwa ry’akaboko ririho iyo saha bamenya ko ari we bajya gushyigurwa ibice bye.

Agira ati “Twakomeje gushakisha, tuza kumubona mu bitare by’amabuye umugezi wamutsindagiyemo, icyatubwiye ko ari we ni uko yari acyambaye isaha twari tumuziho, bigatuma tumenya ko ari we kuko isaha yari ku igufa ry’akaboko nta mubiri yari akigira”.

Hakozwe ubuvugizi bubakirwa ikiraro cyo mu kirere

Bimenyimana Noel wo mu Mudugudu wa Kabasunzu mu Murenge wa Kinihira avuga ko hari abantu benshi bishwe n’umugezi wa Kiryango, kubera kuwambuka imvura yaguye ukabatwara bamwe bakaburirwa irengero.

Agira ati “Abantu bagiye bagira ubute bwo kuzenguruka ngo bajye kwambukira ku mateme ya kure, bakishoramo imvura yaguye warabatwaye benshi cyane, ariko ubu turishimira ko tubonye ikiraro cyo mu kirere”.

Avuga ko ubuvugizi bw’abajyanama batorwa hirya no hino kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, ngo bahagararire abaturage ari ijambo ryatumye abababazwaga na Kiryango n’imiryango yabo, bumvwa ubu bakaba buzurijwe icyo kiraro cyo mu kirere.

Ubusanzwe iyo uwo mugezi wuzuraga, hari abajyaga gucumbika mu baturanyi, abandi bakarara mu nzira iyo bagiye kuko babaga bazi ko kuwigerereza ari ukwiyambura ubuzima, abaturage bakaba bashimira uburyo Leta yababaye hafi ijwi ryabo rikumvikana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Louis Muhoza, avuga ko Akarere katanze uruhare rungana na miliyoni 50Frw, yiyongereye ku yandi asaga miliyoni 100Frw yatanzwe n’umufatanyabikorwa witwa Bridge to Prosperity, kugira ngo icyo kiraro cyuzure.

Agira ati “Ubundi iyo umwana yajyaga ku ishuri, mu gihe cy’imvura umubyeyi yasigaga amusezeyeho atazi ko ari bwambuke umugezi utamutwaye. Kubaka iki kiraro ni ukongera guha icyizere ababyeyi ko abana babo bazakomeza kuba bazima”.

Asaba abaturage gukomeza kwita kuri icyo kiraro, kandi n’abajyanama batorwa bagakomeza ubukangurambaga no gukora ubuvugizi ku bibazo byugarije abaturage bigakemurwa, kuko ari bwo umuturage akomeza kugirira icyizere ubuyobozi.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango bwijeje abaturage gukomeza kubakemurira ibibazo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwijeje abaturage gukomeza kubakemurira ibibazo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka