Musanze: Umugenzi yanze gusohoka mu modoka, biteza impagarara

Umugore wo mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, abari aho bagacyeka ko yaba yarozwe.

Mu ma saa yine z’igitondo cyo ku itariki 18 Werurwe 2024, ni bwo imodoka nini itwara abagenzi ya Jaguar yari yinjiye muri gare ya Musanze, iturutse mu gihugu cya Uganda.

Nk’uko bisanzwe abagenzi basohotse mu modoka, ariko umugore umwe muri abo bagenzi bategereza ko yasohoka biranga. Umushoferi yagiye kumwibutsa ko agomba gusohoka kuko yari yageze iyo ajya, ariko undi yanga gusohoka.

Ubwo umushoferi yakomeje kumwinginga ngo asohoke, umugore yakomeje kwicara amera nk’utari kumva ibyo bamubwira, ari nabwo uwo mushoferi yitabaje bamwe mu basekirite bakorera muri iyo gare.

Abasekirite bakihagera ngo basabye uwo mugore gusohoka mu modoka, biba iby’ubusa ntiyagira icyo abasubiza akomeza guceceka, ari nako uko iminota ishira abagenzi n’abakorera mu mujyi wa Musanze, bagenda bamenya ayo makuru barahurura bibaza ibyabaye kuri uwo mugore.

Nk’uko bamwe mu baturage bari muri iyo gare babitangarije Kigali Today, ngo abo basekirite bagerageje guterura uwo mugore ngo bamusohore mu modoka ikomeze akazi, umugore ababera ibamba.

Umwe yagize ati “Imodoka yamugejeje hano bategereza ko asohoka baraheba, ari nako bamuvugisha ntabasubize, iyo modoka yageze hano saa yine bigera saa sita atarasohoka, ni bwo abasekirite batanu baje baramuterura kuva ku ntebe biranga, kugeza ubwo Polisi ije utwara iyi modoka none igarutse atarimo, ntituzi ibanga Polisi ikoresheje ngo imukure muri iyi modoka”.

Undi ati “Uyu mugore twese yatuyobeye pe! Yamaze amasaha arenga abiri yanze kuva mu modoka, abantu barahurura, hano muri gare mu kanya hari urusaku rukabije bibaza ibyabaye kuri uyu mugore”.

Mugenzi we ati “Amakuru turi kubwirwa, ni uko ngo yari afitanye amakimbirane n’umugabo bashakaniye muri Uganda, akaba yari yamurogesheje. Ibaze amasaha arenga abiri umuntu yahagaritse imodoka, Polisi ni yo yatabaye iraza ijyana iyo modoka. Gusa dutunguwe no kubona imodoka igarutse muri gare uwo mugore atarimo, twe twari tuzi ko yafatanye n’imodoka”.

Mu ma saa sita, Polisi ikimara kuhagera yasabye umushoferi kujyana iyo modoka ku kicaro cyayo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ubwo iyo modoka yari itwaye uwo mugore yageraga kuri Polisi, Kigali Today yari ihari, uwo mugore yahagurutse asohoka mu modoka, afite agakapu gato bahahiramo, aho kari yagapfundikije umwenda.

Mu kumenya icyo Polisi ivuga kuri icyo kibazo cy’uwo mugore, Kigali Today yegereye Umuvugizi wayo mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko uwo mugore nta kibazo bamusanganye, akaba agiye koherezwa mu muryango avukamo mu Murenge wa Kimonyi.

Yagize ati “Ni umunyarwanda wavaga mu gihugu cya Uganda atinda guhaguruka mu modoka, abantu bagira ngo yagize ikibazo, barabitumenyesha tukihagera dusanga nta kibazo afite, ashatse gusohoka kubera ko hari abantu benshi ku buryo batashoboraga gutuma umuntu agira icyo amubaza, biba ngombwa ko dusohora imodoka muri gare tumuzana mu kigo, umugore ava mu modoka, nta kibazo afite”.

SP Mwiseneza akomeza agira ati “Abantu nibirinde ibintu bya byacitse, bavugaga ko bamuroze ariko abantu bakwiye kuva muri iyo myumvire, umuntu niba atinze guhaguruka mu modoka kubera ko hari ibintu yari arimo bye ntibahite bumva ko umuntu yarozwe, yashakiye muri Uganda yaje iwabo, niba yagiranye ikibazo n’uwo bashakanye ibyo ntabwo twabigiyemo, nk’uko bari baduhuruje twahageze dusanga umuntu nta kibazo cy’ubuzima afite”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka