Dore Intwari z’Igihugu zikiriho kugeza ubu

Abahoze biga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu Karere ka Ngororero banze kwitandukanya kw’Abahutu n’Abatutsi mu mwaka 1997, ubwo bari babisabwe n’abacengezi, bizihirijwe kuri uyu wa mbere icyo cyemezo cy’ubutwari cyatwaye ubuzima bwa bamwe muri bo.

Aba ni bamwe mu Ntwari z'i Nyange zikiriho kugeza ubu
Aba ni bamwe mu Ntwari z’i Nyange zikiriho kugeza ubu

Leta y’u Rwanda yashyize aba banyeshuri mu Ntwari z’Igihugu, mu cyiciro cya kabiri cyitwa Imena, barimo umunani bitabye Imana hamwe na 39 bakiriho kugeza ubu.

Abahise bicwa hamwe n’abaje kwitaba Imana nyuma yaho ni 8, bakaba ari Benimana Hélène, Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Marie-Chantal, Mukambaraga Béatrice, Mukarutwaza Séraphine, Ndemeye Valens, Niyongira Ferdinand na Sibomana Ananie.

Intwari z’Igihugu zikiriho kugeza ubu zarokotse igitero cy’abacengezi cyabereye i Nyange mu ijoro ryo ku ya 18 Werurwe 1997, ni Abayisenga Théodette, Bavakure César, Bayisenge Noel, Birori Jean Népomuscène, Gatera Silas, Kamayirese Grâce, Kanyemera Augustin, Kayiranga Aloys, Minani Pascal na Muhayimana Libérée.

Hari na Muhinyuza Florence, Mukahirwa Joséline, Mukanyangezi Dative, Mukeshimana Béatrice, Mukeshimana Florence, Musabimana Florence, Musoni Clément, Mvukiyehe Jean-Baptiste, Ndagijimana Pierre-Célestin na Ndahimana Jean-Baptiste.

Hari na Nishimwe Marie, Niyitegeka Vénant, Nizeyimana Emeritha, Nizeyimana Emmanuel, Nkunduwera Angélique, Nsabimana Ntwali, Ntakirutimana Jean Claude, Nyagasaza Joseph, Nyinawandinga Espérance na Nyirandayisaba Monique.

Abandi bari muri izo Ntwari z’Igihugu zikiriho ni Nyiranzabandora Marie-Rose, Ruhigira Emmanuel, Sibomana André, Sindayiheba Phanuel, Tuyishimire Jean-Marie Vianney, Ukulikiyimfura Adolphe, Urimubenshi Emmanuel, Uwamahoro Prisca na Uwizera Florence.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame ko ntawe urimo?

Kigwa yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka