Imyambarire n’amafoto y’abahanzikazi nyarwanda bikomeje gukemangwa

Hashize igihe kitari gito havugwa cyane imyambarire idashimishije igaragara ku bahanzikazi b’Abanyarwanda mu bitaramo hirya no hino.

Si imyambarire gusa ikemangwa kuko kuri ubu noneho hadutse ikintu cyo gushyira ahagaragara amafoto agaragaza ubwambure mu bitangazamakuru cyane cyane ku rubuga rwa facebook kandi barangiza bakavuga ko byakozwe n’abo batazi.

Ikimaze kugaragara ngo ni uko benshi babikora bagira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru bityo barusheho kumenyekana.

Twegereye bamwe mu banenga iyo myambarire y’abahanzikazi bacu bagira icyo babitubwiraho:

Umwe yagize ati: “Njyewe mbifata nko kwigana ibije byose biturutse muba stars bo hanze kuko usanga nka ba Rihanna, Madonna, Nick Miraj, Beyonce, Lady Gaga n’abandi biyambitse ubusa kandi nabo babikora akenshi kugira ngo bajye bahora bavugwa mu itangazamakuru. Ibi rero bikwiye kwigwaho n’ababishinzwe kuko biratwicira umuco.”

Undi nawe yagize ati: “Njye iyo mbireba birandenga! Sinumva ukuntu umukobwa muzima yakwerekana ubwambure bwe ku karubanda pe! Iyo mbibona njye numva mbuze icyo mbivugaho! Ngo ni ubu star harya? Yewe nibabebo simbujije!”

Umwe mu bahanzikazi ariko utarangwa n’iyo myambarire akaba atarashatse ko dutangaza izina rye we yagize ati: “Sindamenyekana cyane ariko aho kugira ngo niyambike ubusa ngo ni ukugira ngo menyekane, nareka music kabisa!”

Ibi rero usanga bitavugwaho rumwe n’abantu bose kuko ku rundi ruhande hari abasanga ibi ahubwo ari ibigezweho kandi bigomba kuranga aba stars.

Hari uwagize ati: “Abavuga ko bidakwiye umuhanzikazi nyarwanda ni abaturage! None se wajya kuririmba kuri stage wambaye kubitihuku? (amajipo maremare cyane), nabo ntibagakabye ubuturage rwose.”

Benshi mu bashima iyi myambarire bashimangira ko umuhanzikazi ku rubyiniro (stage) aba agomba kugira imyambarire itandukanye n’imuranga ahandi bityo bakabona kwambara kuriya ari ntacyo bitwaye. Bamwe ndetse banabyita ubusirimu.

Ese koko birakwiye ko twigana ibije byose ngo ni ubusirimu?

Ese umuhanzikazi yambaye neza akikwiza yabura gukundwa n’abantu ngo ni uko atambaye ubusa? Ese koko iyo wiyambitse ubusa ukamenyekana utyo, hari icyubahiro biguhesha muri abo bakumenye wambaye ubusa?

Abantu bakuru bagiye babona abahanzi banyuranye bemeza ko abahanzikazi b’ubu bataye umurongo.

Umubyeyi umwe twaganiriye akaba ari n’umunyamakuru yagize ati: “Hari imyifatire yagiye iza mu banyarwandakazi b’abahanzi b’iki gihe ariko itararangaga abahanzikazi b’Abanyarwanda ba kera. N’ubwo bari bake bariyubahaga ndetse n’imyambarire yabo ugasanga ari ntamakemwa”.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko abahanzi b’ubu bagenda barushaho kwigana abahanzikazi bo hanze kandi abenshi baba banafite n’ubutumwa twe tutazi. Yagize ati “Birambabaza iyo mbona bashiki bacu n’abana bacu bigana ibyo ba Lady Gaga na ba Rihanna bakora kandi buriya abenshi baba ari intumwa za sekibi.”

Abanyarwanda bibaza kuri iki kintu bahuriza ku kintu cyo kuvuga bati ese kuki Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo ari ntacyo ibikoraho?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 116 )

Uwomwana arahiye ahubwo yaduteye ifemba mumumere pis ibyonibyobigezweho 0789674373

niyigena eric yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Abobakobwa barikwigana abanyamahanga ukonugu tesha agaciro urwababyaye murakoze ndiremera

niyigena eric yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

iyi myambarire ntikwiriye umunyarwandakazi tuziho ubundi umuco wo kwiyubaha.

betty yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

YEWE ABANYARWAKAZI BIGANA IMYAMBARIRE YAHANDI BATABANJE KUMENYA IMPAMVU BARIYABANYAMAHANGA BABAHANZIKAZI BIYAMBIKUBUSA ABENSHI BABA ARI ABANYARIMINATE NIBAWUBAHIMANA IMENYAKANISHE UKORIBYIZA BANYARWAKAZI NIBA MWUBAHA IMANA MUMENYEKO NYUMA YUBU BUZIMA HARI UBUNDI MURAZE NUHIMBAZA IMANA IZAGUHA KUMENYEKANA!

DJ ERIC NYARUGURU no.0727046328 yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

njye iyi myambarire ndayigaya kuko simyiza na gato nikure y,umuco nyarwanda

tuyisenge theogene yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

jye ni byiza ndabikunda biranshimisha

twiringiyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-09-2013  →  Musubize

ARAHIYE WEE!! NUKO ARI GUTERA ABANTU IKIBAZO.

KUBWIMANA JOSUER yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

JYE NI BYIZA NDABIKUNDA

CADETTE OLIVE yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

burimuntu nibyo ashaka jye ndabikunda

darius yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Mushimire cyane byimazeyo Imana kuko hanze y’u Rwanda ho birenze ukwemera,kandi bo bimaze nk’imyaka 20!

Kado gratuit! yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

dukurikije umuco nyarwanda ntibikwiye kotwiganaibijebyose ngo niubusirimu y,u ko harigihe biza aribibi

Dukundane Nadine yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

dukurikije umuco nyarwanda ntibikwiye kotwiganaibijebyose ngo niubusirimu y,u ko harigihe biza aribibi

Dukundane Nadine yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka