Imyambarire n’amafoto y’abahanzikazi nyarwanda bikomeje gukemangwa

Hashize igihe kitari gito havugwa cyane imyambarire idashimishije igaragara ku bahanzikazi b’Abanyarwanda mu bitaramo hirya no hino.

Si imyambarire gusa ikemangwa kuko kuri ubu noneho hadutse ikintu cyo gushyira ahagaragara amafoto agaragaza ubwambure mu bitangazamakuru cyane cyane ku rubuga rwa facebook kandi barangiza bakavuga ko byakozwe n’abo batazi.

Ikimaze kugaragara ngo ni uko benshi babikora bagira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru bityo barusheho kumenyekana.

Twegereye bamwe mu banenga iyo myambarire y’abahanzikazi bacu bagira icyo babitubwiraho:

Umwe yagize ati: “Njyewe mbifata nko kwigana ibije byose biturutse muba stars bo hanze kuko usanga nka ba Rihanna, Madonna, Nick Miraj, Beyonce, Lady Gaga n’abandi biyambitse ubusa kandi nabo babikora akenshi kugira ngo bajye bahora bavugwa mu itangazamakuru. Ibi rero bikwiye kwigwaho n’ababishinzwe kuko biratwicira umuco.”

Undi nawe yagize ati: “Njye iyo mbireba birandenga! Sinumva ukuntu umukobwa muzima yakwerekana ubwambure bwe ku karubanda pe! Iyo mbibona njye numva mbuze icyo mbivugaho! Ngo ni ubu star harya? Yewe nibabebo simbujije!”

Umwe mu bahanzikazi ariko utarangwa n’iyo myambarire akaba atarashatse ko dutangaza izina rye we yagize ati: “Sindamenyekana cyane ariko aho kugira ngo niyambike ubusa ngo ni ukugira ngo menyekane, nareka music kabisa!”

Ibi rero usanga bitavugwaho rumwe n’abantu bose kuko ku rundi ruhande hari abasanga ibi ahubwo ari ibigezweho kandi bigomba kuranga aba stars.

Hari uwagize ati: “Abavuga ko bidakwiye umuhanzikazi nyarwanda ni abaturage! None se wajya kuririmba kuri stage wambaye kubitihuku? (amajipo maremare cyane), nabo ntibagakabye ubuturage rwose.”

Benshi mu bashima iyi myambarire bashimangira ko umuhanzikazi ku rubyiniro (stage) aba agomba kugira imyambarire itandukanye n’imuranga ahandi bityo bakabona kwambara kuriya ari ntacyo bitwaye. Bamwe ndetse banabyita ubusirimu.

Ese koko birakwiye ko twigana ibije byose ngo ni ubusirimu?

Ese umuhanzikazi yambaye neza akikwiza yabura gukundwa n’abantu ngo ni uko atambaye ubusa? Ese koko iyo wiyambitse ubusa ukamenyekana utyo, hari icyubahiro biguhesha muri abo bakumenye wambaye ubusa?

Abantu bakuru bagiye babona abahanzi banyuranye bemeza ko abahanzikazi b’ubu bataye umurongo.

Umubyeyi umwe twaganiriye akaba ari n’umunyamakuru yagize ati: “Hari imyifatire yagiye iza mu banyarwandakazi b’abahanzi b’iki gihe ariko itararangaga abahanzikazi b’Abanyarwanda ba kera. N’ubwo bari bake bariyubahaga ndetse n’imyambarire yabo ugasanga ari ntamakemwa”.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko abahanzi b’ubu bagenda barushaho kwigana abahanzikazi bo hanze kandi abenshi baba banafite n’ubutumwa twe tutazi. Yagize ati “Birambabaza iyo mbona bashiki bacu n’abana bacu bigana ibyo ba Lady Gaga na ba Rihanna bakora kandi buriya abenshi baba ari intumwa za sekibi.”

Abanyarwanda bibaza kuri iki kintu bahuriza ku kintu cyo kuvuga bati ese kuki Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo ari ntacyo ibikoraho?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 116 )

rwose izo si indangagaciro z’abanyarwandakazi, kd iyo utihaye agaciro ntawe ukaguha.

U. Isimbi Aline yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Rwose njyewe mbibona nkubusazi,nakuze nziko aho kugirango umukobwa akwereke amabere ye hamwe n’ikibero yakwemera ukamwica,ariko ikibabaje muriyi minsi iyo ukundanye n’umukobwa numusabe kubireba aragukatira ngo uri umuturage.Ahhhhhaaaaa,njyewe narumiwe?

obed yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

birakabije kbs nkumunyarwanda agomba kwihesha agaciro kk ab adusebya kbs

Amina nick vivia yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

birakabijepe

sylivi yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

Mubyu kuri bakuru bacu ntitubanga ariko baradusebya nutiha agaciro ntawa kaguha murakoze

UWIZEYIMANA ORIVE yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

Nitwa betty igitekerezo cyange inyambarire nkiyo tubona beshi nta idushimisha ntagato

Betty yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Nago bikwiyeko umukobwa yiya mbika usa

Betty yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

nukombona basebya abanyarwanda kazi bagifite umuco wabo

edimond yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

KWAMBARAKURIYA NDABWO BINOGEYABANTU

MANIRAKOZE fabrice yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

Mana tabara abana bawe kukobiriya ntibikwireyePe!Nukwiyambura agaciro pe!

Muhayimana Elie yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

aha!!ibyotubona nibyobi cyeturinde ibiku ricyira

nsanzumuhire danieli yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

mubyukuri,biteyisonikubonumunyarwandakazi y’iteshagaciro akiyandarikabigezehariy bamwengobabaye abasirimu ,abandingobarashaka kubaba star icyonavuga,kubumu star ni bishakishirizwamukw’iyandarika nibamenyindangagaciro zumuny’arwanda,bazababamenyubwenge.aaah!ikindinavuga ibyobinurwose nagwaribinubikwiyumunyarwa,nyakubahwa proul kagame,akundakubivugaho cyane ati:nkumunyarwanda nutihagaciro ninduzakaguha,,,,agirati:namunushoborakuguhagaciro,agacironukukiha!!!!! , icyonicyogitekerezo cyangenatangaga gusarw’ose bagirebisubireho nagobikwiye,, ahubwobiragayits’ecyane cyan’ariko,,,nibakagenderekuri (behevea,)zabazungungobumvekonabobazabigeraho wp,mwikosore,,hababakobwanatwabasore twesedukeneyeguhinduka,,murakoze!!!!

j.claude yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

ibyo njye mbona bidakwiye kwiyambika ubusa kuko Ari kwisebya

muhindi faustin yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka