• Umuziki ntabwo wadutunga wonyine – Dream Boys

    Mu gihe kirenga imyaka icumi bamaze bakora umuziki, abagize itsinda rya Dream Boys bavuga ko umuziki utabatunga wonyine kuko nta mafaranga ahagije arimo.



  • Gatsinzi Emery wamamaye ku izina rya Riderman

    Nataye ishuri kugira ngo nkurikire inzozi zanjye - Riderman

    Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman, izina rikomeye cyane muri Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko yaretse gukomeza kwiga amashuri ye, aho yari ageze muri kaminuza, kugira ngo akurikire inzozi ze, ku mpano ya muzika, kuko yumva ari wo muhamagaro we.



  • Meddy yatawe muri yombi

    Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ashinjwa gutwara imodoka yanyoye inzoga akarenza urugero.



  • Mike Ogoke (wambaye ingofero) ubwo yari mu Rwanda, yasuye inzu ifasha abahanzi ya The Mane bagirana ibiganiro

    Godfather Production yemeye gukorana n’abahanzi nyarwanda ku giciro gito

    Mu rugendo rw’iminsi itatu mu Rwanda, Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Godfather yabashije gusura zimwe mu nzu z’umuziki asiga asezeranyije ko azagaruka nyuma y’ukwezi kumwe aje gukorana na bamwe mu bahanzi barimo Bruce Melodie na Alyn Sano.



  • Imyaka 12 irashize Lucky Dube atabarutse – Ngo ntiyanywaga inzoga n’itabi

    Nyuma yo gukuramo inda nyinshi, nyina wa Lucky Dube, yasabye Imana ko yamufasha akabyara umwana muzima. Uwo mwana yabaye Lucky, bivuga umunyamahirwe. Yavutse tariki ya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwa Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.



  • Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali ni umwe mu batawe muri yombi

    Umuhanzi Bushali na bagenzi be bafungiwe kunywa urumogi

    Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali nyuma yo kujya mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge hamwe n’abandi bari kumwe.



  • Umuyobozi mukuru wa Godfather, Michael Ogoke (ibumoso) yageze kuri KT Radio aganira n

    Godfather ije gufasha abahanzi nyarwanda kwegukana ibihembo bya BET na MTV

    Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki yitwa Godfather yageze mu Rwanda agamije kureba impano ziri mu muziki nyarwanda no kuzifasha gutera imbere zikamamara ku rwego rw’isi.



  • Magufuli ashyigikiye ko Harmonize yakwiyamamariza kuba umudepite

    Tanzania: Umuhanzi Harmonize ashobora kuba Umudepite

    Radjab Abdul wamenyekanye mu muziki ku izina rya Harmonize ashobora kuba Umudepite nyuma y’uko Perezida John Pombe Magufuli agaragaje ko amushyigikiye.



  • Mani Martin

    Mani Martin: Kuki bandirimbira indirimbo nk’aho ntakiriho?

    Ubwo habaga iserukiramuco JAMAFEST ryabereye mu gihugu cya Tanzania, ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, baririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo baririmbye, harimo indirimbo ya Mani Martin yise “Afro”, ibintu bitigeze bishimisha uyu muhanzi.



  • Clarisse Karasira ni we wahagaritse gukorana na Alain Muku

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wari umaze umwaka umwe afashwa na Alain Muku yahisemo kumusezera abinyujije mu nyandiko, bifashishije itangazo bemeranyijweho bavuga ko ubu Karasira atakibarizwa mu bakorera umuziki mu nzu yitwa Boss Papa ya Alain Muku.



  • Sadio Mane yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy

    Umunya-Senegal Sadio Mane, mu bimuruhura igihe atari mu kibuga harimo no kumva imiziki itandukanye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’indirimbo za Meddy, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



  • Patoranking (wa kabiri uhereye ibumoso) yamaze kugera i Kigali

    Umuhanzi Patoraking yiteguye gushimisha abitabira igitaramo cye

    Umuhanzi wo muri Nigeria Patoraking yageze mu Rwanda ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 aho aje gutarama mu nama ihuza abiganjemo urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’.



  • Amakorali arindwi yahuriye mu iserukiramuco rigiye kuba ngarukamwaka

    Amakorali arindwi aturutse mu madini atandukanye, yateraniye mu iserukiramuco ryiswe ‘Choir Fest’ ryaberaga i Kigali ku nshuri yaryo ya mbere, rikaba ryari rigamije gufasha Leta kuzamura ubuhanzi no gutanga ubuhamya butandukanye.



  • Calvin Mbanda

    Calvin Mbanda yegukanye intsinzi imuhesha kwinjira muri The Mane

    Calvin Mbanda ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic yitwa “Tecno”.



  • Alain Muku yavuze uko yasangiye irindazi na Igisupusupu

    Umuhanzi Alain Muku ni umwe mu batanze ikiganiro muri Rwanda Day yaberaga i Bonn mu Budage. Yifashishije ingero z’abahanzi afasha mu muziki yerekana ko gutera imbere ukorera mu Rwanda bishoboka. Muri iki kiganiro, yavuze ubuhamya buto bw’ukuntu yasangiye irindazi na Igisupusupu avuga uko uyu muhanzi yari ashaririwe n’ubuzima.



  • Ice Prince ni inshuti yanjye isanzwe: Ikiganiro na Magaly watangiriye umuziki muri Amerika

    Ingabire Magaly wongeye Pearl ku izina rye ry’ubuhanzi, ni umunyarwanda ukorera umuziki muri Amerika kuva mu myaka ibiri ishize. Yavuzweho gukundana n’umunya-Nigeria Ice Prince, nyamara ngo byari ubucuti busanzwe bushingiye ku kazi.



  • Barifuza kuba abanyamwuga mu muziki bakoresheje umuduri nka ‘IGISUPUSUPU’

    Si ibintu bimenyerewe ko mu isi y’iterambere, abana bato bahitamo gukoresha ibicurangisho gakondo baririmba, nyamara abanyeshuri babiri bo ku ishuri rya GS Saint Luc Mata mu karere ka Nyaruguru, bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bo bigana kubera ubufatanye bwabo mu ndirimbo gakondo zicurangishijwe umuduri, ndetse ngo (...)



  • Social Mula avuga ko kumurika Album ntaho bihuriye na Prix Découvertes

    Kumurika Album si iturufu yo gutwara Prix Découvertes - Social Mula

    Lambert Mugwaneza, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Social Mula, aritegura gushyira hanze Album y’indirimbo yise « Ma Vie ».



  • Christopher Muneza agaragara mu ndirimbo ye nshya yitwa

    Nanyoye inzoga n’itabi kubera video y’indirimbo - Christopher

    Umuhanzi Christopher Muneza mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko mu buzima busanzwe atajya anywa inzoga n’itabi akaba adakunda no gusohokera mu kabari, gusa akaba yarabinyoye kubera video y’indirimbo.



  • Abacuranzi ba Jamaica batumye Jah Bone D yisuganya ategura Album ya Reggae ivuguruye

    Umuhanzi w’Umunyarwanda Jah Bone D uba mu Busuwisi, avuga ko amaze igihe ategura umuzingo (Album) uzajya hanze mu mezi abiri ari imbere, akavuga ko hari abacuranzi bakomeye bo muri Jamaica bamufashije kuvugurura injyana ya Reggae hagamijwe ko Album ye izagurwa ku masoko mpuzamahanga y’umuziki kuri murandasi.



  • Urugendo rw’umuziki rwa Butera Knowless wagize isabukuru y’imyaka 29

    Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless mu muziki wo mu Rwanda, ku isabukuru ye y’imyaka 29, avuga ko ashimira Imana ku byo amaze kugeraho mu gihe amaze ku isi, kandi ngo isabukuru ye imwereka ko Imana imutije iminsi myinshi yo kubaho. Urugendo rwe rwa muzika rwaranzwe n’inzira z’inzitane ariko ubu ni inkingi ya (...)



  • Peace Hoziyana

    East Africa’s Got Talent: Hoziyana yasezerewe, Intayoberana bajya mu cyiciro cya nyuma

    Umunyarwandakazi Peace Hoziyana wahabwaga amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma yasezerewe muri East Africa’s Got Talent, bituma itsinda ry’abana bitwa Intayoberana risigara ari ryo Abanyarwanda bahanze amaso mu cyiciro cya nyuma.



  • Menya byinshi ku irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryenda kugera ku musozo

    Irushanwa rihuza abanyempano bo mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba ryitwa ‘East Africa’s Got Talent’ rigeze ahashyushye ndetse Abanyarwanda bari mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana hakurikijwe ubushobozi bagaragaje mu byiciro by’iri rushanwa bitandukanye.



  • Abahanzi bakuru barashinjwa ishyari n’urwango kuri barumuna babo

    Bamwe mu batangira gukora umuziki mu Rwanda, bavuga ko hari urwango bataramenya ikirutera, bagirirwa na bagenzi babo bawumazemo igihe. Bavuga ko nubwo wakoresha imbaraga ugakora umuziki mwiza, hari uburyo bwinshi aba bitwa bakuru babo babakomanyiriza ngo ntibacurangwe ku ma radiyo no kuri televiziyo, ubundi ngo (...)



  • Munyakazi Deo ucuranga inanga asaba ko abakora umuziki wa gakondo bahabwa agaciro

    Umuziki gakondo ushobora kuzimira nihatagira igihinduka - Munyakazi Deo ucuranga inanga

    Bamwe mu bakora umuziki gakondo nyarwanda bavuga ko mu myaka iri imbere ngo uwo muziki ushobora kuzimira nihatagira igikorwa ngo usigasirwe.



  • Indimi ebyiri za AHUPA ku bihembo bya Salax Awards

    Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ifite umutwe ugira uti : Ahupa ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari », Ivuga ko abahanzi ari bo bafite ikibazo, abahanzi babeshyuje ibyo AHUPA yatangarije Kigali Today muri iyo nkuru, naho StarTimes yateraga inkunga iki gikorwa inyomoza ibyo kuba itaratanze amafaranga ku gihe.



  • Social Mula yasabye abantu kumuhundagazaho amajwi

    Social Mula ari mu bahanzi 10 bahatanira ibihembo bya Prix découvertes

    Umuhanzi nyarwanda Lambert Mugwaneza uzwi nka Social Mula yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bashyizwe mu cyiciro cya nyuma cy’abahanzi b’Abanyafurika bahatanira ibihembo byitwa Prix découvertes bitanagwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.



  • Salax ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari - AHUPA

    Kuva mu cyumweru gishize, bamwe mu bahanzi batsindiye ibihembo bya Salax Award 2019, bagaragaje ko batishimiye kuba kugeza ubu batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe bahawe. Ibi bihembo bya Salax Award, byateguwe na AHUPA, ifitanye amasezerano na ‘Ikirezi Group’ yo kubitegura mu gihe kingana n’imyaka 3, (...)



  • Meddy yahishuye amasomo yigiye kuri Ne-Yo

    Imibyinire ya Ne-Yo iri ku rwego rwo hejuru kuko ni ibintu amaze igihe kirekire akora kandi abizi neza. Mbere y’uko ajya ku rubyiniro afite itsunda ry’abantu babanza kureba niba buri kintu kiri uko kigomba kuba kimeze mu mwanya wacyo.



  • Pasiteri Mutangana avuga ko hari abanyamahanga basengana bakunda u Rwanda bifuza kurusura

    Pasiteri Mutangana agiye kuzana mu Rwanda abanyamahanga barukunda batararugeramo

    Pasiteri Emmanuel Mutangana uyobora itorero ‘River City Church’ rikorera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga umwaka utaha wa 2020, azagaruka mu Rwanda azanye n’Abanyamerika basengana bakunze u Rwanda batararukandagiramo.



Izindi nkuru: