Banki ya Kigali (BK) yateguye igitaramo gihuriwemo n’abahanzi bakora injana ya Rap/Hip Hop, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rwa muzika by’umwihariko urubyiruko rukora umuziki.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo afatanyijemo n’umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Innoss’b bise A L’AISE.
Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious wamamaye ku izina rya Precious mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana mu itorero rya ADEPR, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, afite imyaka 27 y’amavuko
BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano no gukangurira urubyiruko kugira uruhare muri serivisi zitangwa na BK.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, muri Intare Arena, bitabiriye Igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night.
Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.
Umuhanzi Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16 ziri mu njyana akunze kwibandaho ya gakondo, mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda. Album Massamba Intore arimo arakora iriho indirimbo za Gakondo harimo n’iza se, Sentore Athanase Rwagiriza yahimbye ndetse n’izindi yagiye asubiramo zahimbwe n’abandi (...)
Ku bufatanye bwa ‘Rwanda Arts Council’, ‘RUA Concept’, ‘Ikembe Rwanda modern Music Union’, byose bikorera mu Rwnda, harategurwa igitaramo cyiswe ‘Twarawubyinnye Concert’, kizahuza abahanzi, abavanga imiziki (DJs), abayobora ibirori/ibitaramo n’abandi bamenyekanye mu myidagaduro mu myaka yashize, ni ukuvuga hagati ya 2000-2012.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyakanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yitabye Imana ku itariki 02 Nzeri 2021, akaba yari azwi cyane mu muziki wo mu njyana ya Hip Hop. Ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda.
Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 ni bwo hazaba umuhango ukomeye wo Kwita Izina abana b’ingangi 20, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko Covid-19 yaduka igatuma abantu badahurira hamwe ari benshi.
Monique Séka wari utegerejwe na benshi yanyuze abitabiriye Kigali Jazz Junction, abicishije mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo hambere n’ubu zikaba zigikunzwe n’abakaru ndetse n’abakiri bato kubera uko zibyinitse.
LickLick wamenyekanye kubera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe hambere, yageze i Kigali, aho aherekeje Meddy uje gushyingura umubyeyi we.
Umunezero ndetse n’umubabaro ni byo byatumaga Padiri Dr Fabien Hagenimana wahoze ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri ahimba indirimbo zisingiza Imana. Yabitangaje mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ aherutse kugirana n’umunyamakuru wa KT Radio, avuga ko guhanga indirimbo akenshi yabiterwaga n’ibihe yabaga arimo.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira, akaba yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanzi mwiza wakundaga Igihugu. Minisitiri Rosemary Mbabazi yifatanyije n’abitabiriye igitaramo cyo gusezera no kunamira umuhanzi Burabyo Yvan (Buravan) cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 23/8/2022.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali, abahanzi batandukanye, inshuti n’imiryango barakora igitaramo cyo kunamira no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana mu cyumweru gishize.
Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan yababaje abahanzi benshi, barimo bagenzi be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi.
Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).
Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, aratangaza ko agiye gusohora album ya karindwi n’ubwo ngo atarayibonera izina, ikazaba iriho indirimbo nshya gusa, zirimo iyo yise ‘Amen’.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo Nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.
Hategekimana Thomas, umwe mu batangiranye na Korali Abagenzi yo ku Muhima mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ni we ugaragara bwa mbere mu mashusho yo kuri televiziyo mu ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ni iki watanze mwana wa Adamu’.
Umuhanzi w’indirimbo gakondo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ateganya kugenda mu kwezi kwa cyenda.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.
Tuyisenge Landuard ni umwogoshi wabigize umwuga kuko yogosha abantu batandukanye barimo n’ibyamamare (Abasitari) batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu mahanga. Tuyisenge uzwi ku izina rya Lando The Barber, yatangiye umwuga wo kogosha mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba amaze imyaka 10 yogosha ariko akaba yaratangiye (...)
Padiri Nyombayire Faustin ubarizwa muri Diyosezi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu, amaze guhanga indirimbo zisaga 60 mu myaka irenga 40 amaze akora ubuhanzi.
Uwacu ni indirimbo nshya Padiri Jean François Uwimana yasohoye mu njyana gakondo nyarwanda ivanze na R&B. Mu mashusho y’indirimbo, Padiri agaragara abyinana n’abazungu kinyarwanda.
Umuhanzi w’injyana Gakondo, Ngarukiye Daniel, avuga ko afite umuzingo w’indirimbo 20, akaba azasubira mu Bufaransa amaze kuzimurikira Abanyarwanda.
Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorero indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada, Gentil Misigaro, avuga ko gukora uwo murimo wo kuramya binyuze muri muzika bisaba amasengesho, kubaha buri wese ndetse no kwicisha bugufi.
Umuhanzi Kalimba Ignace yahimbye indirimbo 93 ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika ndetse ubu zikaba zarasakaye hose mu Rwanda no hanze y’Igihugu. Mu kiganiro uyu mugabo aherute kugirana na KT Radio cyizwi ku izina rya Nyiringanzo avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu mwaka wa 1985.