The Ben yubashye abafana, akuraho umusatsi

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben, ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali, benshi mu bafana barebaga amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, ntibishimiye umusatsi yaje afite. Bamwe batangiye no kumushushanya mu nzenya, bamucira amarenga ngo yiyogosheshe.

Mu masaha make yakurikiyeho, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ishusho ye yiyogoshesha, ndetse avuga ko agiye kubaha ubushake bw’ abafana.

The Ben ukunzwe cyane n’Abanyarwanda, afite intego zo kuzuza Kigali Arena ku Bunani.

Reba hano indirimbo nshya ya The Ben "Can’t Get Enough" afatanyije na Otile Brown

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze cyane muyobozi ku makuru muduhaye. TheBen ndakwemera cyane mbese ndi umufana we. Kd nkuze uburyo yubaha abafana be n ubusabe bwabo.

James yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Kuri njye mfa kukubona ibindi uzakore ibyo ushaka byose. Kuko uri The Ben birahagije

Claire yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Oya! Smart look irakenewe. TheBen si marine yo ku muhanda ngo atunge urusatsi rubi

James yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka