Se wa Taylor Swift arashinjwa gukubita umunyamakuru

Umufotozi bamwe bita ‘Paparazzi’ wo muri Australia, yatanze ikirego kuri polisi yo muri icyo gihugu, aho ashinja se w’icyamamarekazi Taylor Swift, kumukubita igipfunsi mu maso ubwo umukobwa we yasozaga ibitaramo yakoreraga mu mujyi wa Sydney.

Se wa Taylor Swift arashinjwa gukubita umunyamakuru
Se wa Taylor Swift arashinjwa gukubita umunyamakuru

Ibi byabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, ubwo uyu mufotozi witwa Ben McDonald yajyaga gutanguranwa gufata amafoto ya Taylor Swift, ubwo yari kumwe na se, bavuye mu bwato barimo mu mujyi wa Sydney.

Ibiro bya Polisi byo mu majyepfo ya Wale, byemeje ko abapolisi barimo gukora iperereza kuri icyo kirego kijyanye n’ihohoterwa ryakorewe uwo mufotozi.

Abahagarariye Taylor Swift ntabwo baragira icyo bavuga kuri icyo kirego, gusa ikinyamakuru Rolling Stone, cyatangaje ko umuvugizi w’uyu muhanzikazi yavuze ko ibyabaye bishobora kuba byaratewe n’abantu babiri barimo babyiganira kwegera Taylor Swift, bagakumirwa n’abashinzwe umutekano we.

McDonald yavuze ko yakubiswe ubwo itangazamakuru ryari hafi aho, ritegereje gufotora Taylor Swift, wari kumwe n’abari bamuherekehe aribwo batangiye guhutazwa.

McDonald yabwiye Associted Press ati “Hari umutekano w’abantu nka bane cyangwa batanu, umwe mu bashinzwe umutekano yatangiye kuntera umutaka mu maso no gupfuka kamera yanjye, hanyuma Taylor yinjira mu modoka ye.”

Yakomeje avuga ko aribwo undi muntu yaje akamukubita igipfunsi mu maso, gusa ntiyahita amenya ubikoze.

Ati “Undi muntu yaraje ankubita igipfunsi mu maso ku musaya w’ibumoso. Ku ikubitiro, natekereje ko ari ushinzwe umutekano wo muri Australia, wagerageje kwigira intwari imbere y’Abanyamerika, ariko nk’uko byagaragaye nasanze ari se [Papa wa Taylor Swift].”

McDonald yavuze ko icyatumye amenya ko uwamukubise atari mu bashinzwe umutekano wa Taylor Swift, nyuma y’uko amubonye ku mafoto ye afashe ikiganza cya Taylor Swift, ari nabwo yigiraga inama yo gutanga ikirego cy’ihihoterwa.

Uyu mugabo ariko avuga ko nubwo atakomerekejwe cyangwa ngo igipfunsi yakubiswe gitume ajya kwa muganga, yifuza guhabwa ubutabera.

Taylor Swift yasoreje muri Australia ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi, yise ‘Eras Tour’, aho muri icyo gihugu yahavuye ataramiye abarenga ibihumbi 600 mu bitaramo birindwi yahakoreye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka