Salax ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari - AHUPA
Kuva mu cyumweru gishize, bamwe mu bahanzi batsindiye ibihembo bya Salax Award 2019, bagaragaje ko batishimiye kuba kugeza ubu batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe bahawe. Ibi bihembo bya Salax Award, byateguwe na AHUPA, ifitanye amasezerano na ‘Ikirezi Group’ yo kubitegura mu gihe kingana n’imyaka 3, ishobora kongerwa.
Uwabimburiye abandi bahanzi ni Mani Martin, aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko imyidagaduro mu Rwanda igomba guhabwa ubutabera. Avuga ko abateguye gutanga ibyo bihembo kugeza ubu bataraha abahanzi amafaranga agomba guherekeza sheki z’ibimenyetso baherewe mu ruhame. Yakomeje asaba inzego nka Polisi, RURA, RIB, MINISPOC gukurikirana ibyo bigo kuko ari abambuzi.
Nyuma ya Mani Martin, abandi bahanzi barimo Yvan Buravan, abagize itsinda rya Active, ndetse na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro, na bo ku mbuga zabo bagaragaje ko ibyo atari byo ndetse ko bitesha agaciro umuziki nyarwanda.
AHUPA, Ari na yo yateguye Salax Award 2019, ivuga ko itambuye abahanzi.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Issiaka Mulemba uvugira AHUPA, yavuze ko aba bahanzi bavuga ko bambuwe batavuga ukuri. Ati: "Umuntu avuga ko wamwambuye mu gihe wamuhaye itariki uzamwishyuriraho ntuyikurikize. Aba bahanzi rero ntitwabambuye, twatinze kubishyura".
Mulemba akomeza avuga ko amafaranga yo guhemba abahanzi ahari, ndetse ko StarTimes yatanze uruhare rwayo uko amasezerano yayo na AHUPA yari ateguye. Gutinda kwishyurwa ngo byatewe na bamwe mu bahanzi bananiwe kumva ko ariya mafaranga agomba gukurwaho imisoro ya Leta.
Ati: "Abahanzi twakoranye inama zirenga ebyiri, tubabwira ko abafite TIN number, tubaha amafaranga yose bakazisorera. Abatayifite tukayabaha havuyemo 18%. Ababyemeye nka Uncle Austin barayabonye, Riderman na we yari yabyemeye. Abandi mwabonye bandika biriya, ntibumva ko bagomba gusora, kandi natwe ntitwayabaha adasoze."
Sosiyete ya AHUPA, ivuga ko abazemera ibijyanye no gusorera ariya mafaranga bazayabona bitarenze uku kwezi.
Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bushobora kuzabangamira Salax Award
Mulemba Issiaka avuga ko abahanzi bagiye bakoresha amagambo aremereye, nko kwita ikigo nka StarTimes abambuzi, ibi bikaba bishobora gutuma abaterankunga ba Salax Award bazanga kwiyanduriza izina kubera iri rushanwa.
Avuga ko nibabura abandi baterankunga, bashobora kuzasesa amasezerano bafitanye na Ikirezi Group yo gutegura Salax Award mu gihe cy’imyaka 3 ishobora kongerwa kugera kuri 5.
Igihombo kandi ngo cyagera no ku bahanzi nyarwanda batari bake, bazatakariza izina n’inyungu bari bafite muri ibi bihembo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|