Rema abaye uwa mbere muri Afurika wegukanye igihembo gitangirwa mu Bushinwa

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, yakoze amateka aba uwa mbere wo ku mugabane wa Afurika, wegukanye igihembo mu bitangirwa mu gihugu cy’u Bushinwa.

Rema yahawe igihembo cya Hito Music Awards 2024
Rema yahawe igihembo cya Hito Music Awards 2024

Uyu muhanzi yageze kuri aya mateka abikesha indirimbo ye ‘Calm Down’, yasubiranyemo n’icyamamarekazi Selena Gomez, maze mu bihembo bya Hito Music 2024, yegukana icya ‘Best Collaboration of the Year’.

Iki gihembo cyatanzwe na Hit FM, yo muri Taiwan, cyakiriwe na DJ Andy.

Rema yagiye ku rutonde rw’abahanzi bake mpuzamahanga barimo abakomoka muri Amerika ndetse n’Abongereza, babashije kwegukana iki gihembo muri Taiwan.

Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Taylor Swift, uherutse no gukora amateka mu bihembo bya Grammy Awards, akegukana igihembo cya album nziza inshuro enye, ni umwe mu bahanzi mpuzamahanga begukanye ibi bihembo aho afite ibirenga bitandatu.

Indirimbo Calm Down kuva yajya hanze tariki 7 Nzeri 2022, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 793 kuri YouTube, ndetse yagiye ica uduhigo dutandukanye ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Rema ni we Munyafurika wa mbere wegukanye igihembo gitangirwa mu Bushinwa
Rema ni we Munyafurika wa mbere wegukanye igihembo gitangirwa mu Bushinwa

Muri Kamena 2023 kandi iyi ndirimbo yayoboye urutonde rw’indirimbo 20, zari zikunzwe kuri Official MENA Chart, byatumye Rema ashyirwa mu gitabo cy’uduhigo cya Guinness World Record.

Urubuga rwa Spotify muri Kanama 2023, ubwo rwashyiraga ahagaragara urutonde rw’indirimbo zikunzwe mu mpeshyi ya 2023 ku rwego rw’Isi, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje ku mwanya wa 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka