Menya inkomoko y’indirimbo ‘Nakunze Mama Ndamubura’ yacuranzwe na Les 8 Anges

Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Kagoyire Rita w’imyaka 75, ni we wahimbye indirimbo Nakunze mama ndamubura ahagana mu 1971, ubwo yari ari mu kiruhuko cya saa sita aho yigishaga mu mashuri abanza i Nyakabungo, mu cyahoze ari komine Ntongwe ubu ni mu karere ka Ruhango ari naho akomoka.

Nimero ya 1 ni Kagoyire (Nyiringanzo), nimero ya 2 ni Niwewokugirwa (inshuti), nimero ya gatatu ni DJ De Gaulle (Les 8 Anges)
Nimero ya 1 ni Kagoyire (Nyiringanzo), nimero ya 2 ni Niwewokugirwa (inshuti), nimero ya gatatu ni DJ De Gaulle (Les 8 Anges)

Indirimbo Nakunze mama ndamubura yayihimbye agendeye ku mateka yabaye ku mukobwa bari inshuti wabenzwe n’umusore biteguraga kurushinga, hanyuma Kagoyire nk’umuntu wagize ibyago byo gutandukana na nyina mu 1959 kubera ubuhunzi, nawe yishyira mu mwanya we akajya atekereza uko yamererwa biramutse bimubayeho, kandi atari kumwe na nyina ngo amuhoze, mu nganzo haba haje umwezi hatyo.

Kagoyire aragira ati « Yarabimbwiye numva ndababaye cyane, nishyira mu mwanya we ndibaza nti ari nkanjye bibayeho nabigenza gute. Nagiye mu ishuri ndicara ndayihimba, nkareba aho njya nkahabura, nkasange sindibusange mama ngo mubone, nkasanga uwo nari niringiye arampemukiye, nyihera aho ngaho ndayandika. »

Indirimbo Nakunze mama ndamubura yaje gucurungwa n’itsinda ryitwaga Les 8 Anges ryabaga mu Mujyi wa Kigali (1979-1991), mu ijwi rya Ufiteyezu Mbyayingabo De Gaulle, uzwi ku izina rya DJ De Gaulle. Uyu akaba ari mwisengeneza w’umubyeyi witwa Niwewokugirwa Ancille wabanye na Kagoyire kuva mu bwana bakanaririmbana byo kwinezeza.

Kubera ko musaza wa Niwewokugirwa witwaga Ufiteyezu Blaise (se wa De Gaulle) nawe yari afite impano y’ubuhanzi, umuhungu we yaramukurikije, nyirasenge aza kumwigisha ya ndirimbo ya Kagoyire, De Gaulle nawe ayigisha bagenzi be bacuranganaga muri Les 8 Anges bayishyira mu bicurangisho, ubundi bayijyana kuri Radiyo Rwanda.

Usibye indirimbo Nakunze mama ndamubura, Kagoyire Rita nawe ukomoka mu muryango w’abahanzi, yatubwiye ko yahimbye izindi ndirimbo atigeze asohora bya kimwuga, ariko nyuma y’imyaka isaga 50 zose aracyazibuka n’uko bajyaga bazirimba mu rugo no mu birori bitandukanye.

Kurikira ikiganiro cyose hano :

Umva hano indirimbo ‘Nakunze Mama Ndamubura’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka