Indirimbo nyarwanda 15 zamenyekanye kurusha ba nyirazo

Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo.

Cyakora hari indirimbo mu mateka zagiye zimenyekana kurusha uko ba nyira zo bamenyekanye, cyangwa se umuhanzi akamenyekana ukwe ndetse n’indirimbo ikamenyekana ukwayo.

Kigali Today yabateguriye urutonde rw’indirimbo 10 zamenyekanye cyane kurusha ba nyirazo, rimwe na rimwe zigasubirwamo n’abandi rimwe cyangwa se kenshi, ugasanga ziri kwitirirwa abandi.

1. Freedom

Inddirimbo Freedom ya Ben Kayiranga yarabyinwe biratinda mu myaka ya za 1998
Inddirimbo Freedom ya Ben Kayiranga yarabyinwe biratinda mu myaka ya za 1998

Iyi ni indirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu myaka ya za 1998 ikaba yarakozwe na Ben Kayiranga.

2. Umulisa

Iyi ni indirimbo yakunzwe cyane n’abantu benshi, ku buryo hari n’abandi bahanzi bagiye bayisubiramo. Iyi ndirimbo imenyekana bwa mbere yaririmbwe mu mwaka 1985 na Heri Mukasa.

3. Igikobwa

Iyi ndirimbo Igikobwa yamenyekanye mu mwaka w’1988, iramenyekana cyane ariko bacye nibo bazi ko ari iya Sam Gody.

Benshi bamenye indirimbo z'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Sam Gody kurusha uko bamumenye
Benshi bamenye indirimbo z’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Sam Gody kurusha uko bamumenye

4. Sekera mu gicumbi

Naho Sekera mu gicumbi ni iyo mu mwaka w’1988 nayo ikaba yarakozwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Sam Gody Nshimiyimana.

5. Delira

Iyi ndirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse inakundwa n’abandi bahanzi benshi kuburyo bakunze kuyisuburamo mu bitaramo baba bakoze.
iyi ndirimbo yahimbwe inaririmbwa na Shyaka Gerard.

6. Ndayoboza

Ni indirimbo yakunzwe mu myaka y’1989, ikaba arimwe mu indirimbo zakozwe n’umunyamakuru ndetse umukinnyi wa za publicite Mugabo Justin.

7. Inyanja

Ni indirimbo yamenyekanye mu mwaka w’1990 mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bitewe n’ubutumwa bwakoraga ku mitima ya benshi. Yatumaga bamwe mu bari barahunze bibaza igihe ibintu bizagira mu buryo bakagaruka mu gihugu cyabo, abandi bagakumbura imiryango yabo yari yarahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bubi bw’icyo gihe. Iyi mdirimbo inyanja yaririmbwe na Ntawuhanundi John.

8. Hotel Kiyovu

Ni indirimbo yakunzwe cyane bikagaragazwa n’uburyo yasubiwe mo n’abantu benshi. Benshi mu bayikunda ntibaziko yaririmbwe na Nyirinkwaya Alex mu mwaka w’1984.

9. Urwo ngukunda

Ni indirimbo yamenyekanye, ikajya ica kuri radio inshuro nk’eshanu k’umunsi mu mwaka wa 2005, ikaba itanga ubutumwa bw’urukundo. Ni indirimbo ya Victoire ubu ubarizwa muri Canada.

10. Sindagira

Iyi ndirimbo yumvikanye bwa mbere mu mwaka 1989, aho kugeza na nubu abantu batari bakeye bakunda kuyumva. Ni indirimbo yakunze kuririmbwa n’umuhanzi Teta Diane, bigashimisha benshi mu bayumva. Hari abatazi ko ari iya Ntibahanana Theophlie.

11. Umurunga

Iyi ndirimbo yaramenyekanye cyane yahimbwe inacurangwa n’umuhanzi Kagame Alexs, uyu akaba yari impanga ya Kagambanye Alexandre.

12. Umva

Iyi ni Indirimbo ni indirimbo ihimbaza Imana yakunzwe n’abakunda gusenga ndetse n’abandi. Hari umubare munini w’abayikunze n’ubu bayikunda ariko batazi ko yaririmbwe na Group Sowers.

13. Umwari wanze umwarimu

Iyi ni indirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin. Gusa yamenyekanye iririmbwa n’umugore ku buryo abazi ko ari iya Mwitenawe ari mbarwa.

14. Mama

Iyi ni indirimbo yaririmbwe na Mihigo Francois, wamenyekanya nka Mihigo Francois Chouchou. Ni indirimbo yakunzwe kubera amagambo arimo avuga ubuzima bw’umwana wakuze arerwa na se, nyina yarabataye kubera ubukene.

15. Dore ishyano re

Iyi ni indirimbo yamenyekanye cyane ikanaririmbwa kenshi ariko si buri wese uyizi usi ko ari iya Orchestre Abamararungu.

Bamwe mu bakurikirana umuziki nyarwanda bemezako kuba aba bahanzi bataramenyekanye ngo ni uko urebye bagiye bakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri bakarekeraho.

Nikobizanzwe Andre Groumico ati ”Urebye mugihe cyabo ntabwo bigeze bafata umwanya wo kumenyekanisha ibihangano byabo, barekaga indirimbo ikizamura, abantu ntibari kumenya ngo ni iyande bitandukanye n’ubu. Abo bahanzi bakoraga umuziki bawukunze, bitandukanye .n’ubu aho abahanzi bakora umuziki nk’akazi kabatunze.

Ikindi cyatumye aba bahanzi batamenyekana nk’indirimbo zabo n’uko ahanini batigeze bakora ibitaramo ngo abantu bababone amaso ku maso baririmba izo ndirimbo, kandi nta ni ibitangazamakuru byari byinshi muri icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mugemureka izindirimbo nibura umuntu azi downloading

Wibabara moise yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Indirimbo se ivuga ngo Nta cyaruta urukundo Ya victoire mwayinshakiye nkayumva koko?

Manzi yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Umva we. Ukoze umuti pe! Bertrand, wazadushakiye amakuru y about bahanzi. Nka sowers baracyabaho? Ukatumenyera abo Rugira yahamagaye n abakiriho ago bari. Ni abo kubahwa baba bakiriho cg batskiriho, narakoze

Son yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Umva we. Ukoze umuti pe! Bertrand, wazadushakiye amakuru y about bahanzi. Nka sowers baracyabaho? Ukatumenyera abo Rugira yahamagaye n abakiriho ago bari. Ni abo kubahwa baba bakiriho cg batskiriho, narakoze

Son yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Bte koshaka inzigaragara nazibona gute

Kamungisha fred yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

abanyarwandawe

obalid yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

turabakunda

obalid yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

KONSHAKAINDIRIMBOKURITEREFONE

DIYODONNE yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

Hotel Kiyovu nubwo ntazi umwaka yaririmbwemo ariko ni mbere ya 1984

mobuti sese yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

wow...., mwakoze cyane rwose uyu John Ntawuhanundi ndamuzi atuye i gihogwe mu mudugudu wa bukamba mu kagali ka agateko yanayoboye uyu mudugudu muzamutumire atubwire ibyiyi ndirimbo nimpamvu atakomeje guhanga!

Hakundimana Marcellin yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka