“Hari abakwita Cheri bagamije inyungu zabo” – Lil G

Kuwa gatandatu tariki 08/09/2012, umuhanzi Lil G afatanyije na Jay Polly bashyize hanze indirimbo bise “Akagozi”.

Muri iyi ndirimbo bavugamo agahinda umusore aterwa no gukunda umukobwa ariko we akamubeshya akamushyira ku kagozi nk’uko babivugamo.

Muri iyi ndirimbo kandi bavugamo ngo “Ubyange cyangwa ubyemere nzaruhuka ari uko nkutsindiye”. Ngo uyu mukobwa ahora amubeshya, rimwe akamusekera kandi amuryarya, ubundi akamwanga ndetse rimwe na rimwe akanga kwitaba telefoni.

Lil G.
Lil G.

Mu kiganiro twagiranye na Lil G tumubaza aho igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyavuye, niba byaba ari ibyo yabayemo (true story) cyangwa se byabaye kuri mugenzi we, adusubiza ko bitamubayeho ahubwo ko ari ibintu abona mu buzima busanzwe.

Lil G yagize ati: “Igitekerezo ninjye wakizanye hanyuma Jay Polly aranyunganira. Twashakaga kuvugira abantu bagirwa inganzwa mu rukundo, rimwe na rimwe bakakwita cheri bagamije inyungu zabo.”

Lil G muri iyi minsi ngo nta mukunzi afite nk’uko yabidutangarije. Iyi ndirimbo “Akagozi” yakozwe na Producer Davydenko usanzwe akorera Lil G.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka