Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Umuririmbyikazi ukomoka muri Canada, Céline Marie Claudette Dion, nyuma y’igihe arwana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, yongeye kugaragara mu ruhame mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, ndetse ashyikiriza igihembo Taylor Swift.

Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame
Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Uyu munyabigwi mu njyana ya Pop w’imyaka 55, mu mpera za 2022 nibwo yatangaje ko arwaye indwara ifata mu bwonko, ituma ataririmba nk’uko byahoze.

Iyi ndwara ifata mu bice by’ubwonko bw’umutu ndetse no mu rutirigongo, bigatuma atabasha kuvuga cyangwa kugenda, amakuru menshi yagiye avuga ko ubuzima bwe bugeramiwe n’iyo ndwara, ndetse akomeza kwitabwaho n’abaganga.

Céline Dion yongeye gutungurana ubwo yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 66, byabereye muri Crypto.com Arena i Los Angeles, ndetse ni na we washyikirije umuhanzikazi Taylor Swift igihembo cya Album nziza y’umwaka ‘Midnights’.

Iki gihembo Céline Dion yatanze, na we yacyegukanye mu myaka 27 ishize, ndetse uyu muhanzikazi yibitseho n’ibindi bihembo bya Grammy bigera kuri bitanu.

Céline Dion ubwo yahagurukaga agiye gushyikiriza Taylor Swift igihembo cye, yakomewe amashyi menshi n’abari bateraniye muri Crypto.com Arena, ndetse avuga ko yishimiye kuba ari mu birori bya Grammy Awards.

Taylor Swift yishimiye gushyikirizwa igihembo na céline Dion
Taylor Swift yishimiye gushyikirizwa igihembo na céline Dion

Yagize ati “Murakoze mwese, kandi mbakunda urukundo munkunda. Iyo mvuze ko nishimiye kuba ndi hano, mu by’ukuri mba mbivuze mbikuye ku mutima.”

Mbere yo gutangaza uwegukanye igihembo cya Album nziza y’umwaka, Céline Dion yabwiye imbaga yari iteraniye aho ko nta muntu ukwiye gutesha agaciro ibyishimo umuziki utanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka