Britney Spears yagaragaye ari kumwe n’undi mugabo nyuma yo gutandukana na Asghari

Umuhanzi Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we, Sam Asghari, yagaragaye mu mujyi wa Los Angeles yasohokanye n’undi mugabo.

Britney Spears yagaragaye ari kumwe n'undi mugabo
Britney Spears yagaragaye ari kumwe n’undi mugabo

Uyu munyabigwikazi mu njyana ya Pop, ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, nibwo hasakaye amafoto mu binyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafotowe ari kumwe n’umugabo utarahise umenyekana.

Mu cyumweru gishize nibwo ibinyamakuru hirya no hino ku Isi, byatangaje ko uwari umugabo we Sam Asghari yamaze gutanga inyandiko isaba gatanya, nyuma y’amezi 14 bashakanye.

Sam Asghari, Umunyamerika ufite inkomoko muri Iran w’imyaka 29 na Spears w’imyaka 41, bivugwa ko intandaro ya gatanya ari ibintu bitandukanye batumvikanagaho.

Gusa kugeza ubu ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, cyatangaje ko amakuru yizewe gikura ku bantu ba hafi y’aba bombi, impamvu nyamukuru ya gatanya yaturutse kuri Britney Spears wacaga inyuma Asghari.

Bivugwa ko Asghari, inshuro nyinshi yagiye amenya amakuru y’uko Britney Spears amuca inyuma, kuri bamwe mu bakozi be by’umwihariko abari mu itsinda rimufasha mu bikorwa bye by’umuziki.

TMZ yo yatangaje ko mbere y’uko aya mafoto ya Britney Spears ajya hanze ari kumwe n’undi mugabo, n’ubundi hari amakuru yatanzwe n’abantu bizewe, ko Asghari yagiye afata mu bihe bitandukanye umugore we amuca inyuma ndetse bituma ashyiraho ingenza.

Britney Spears
Britney Spears

Asghari ashinja Britney Spears ko yageze n’aho amuca inyuma ku bakozi bo mu rugo rwabo, ndetse ko afite n’amashusho abigaragaza.

Ku mafoto, Britney w’imyaka 41 n’uwo mugabo utamenyekanye bari mu modoka mu mujyi wa Los Angeles, ndetse uwo mugabo yari yambaye ingofero imuhishe mu maso.

Sam Asghari, yahuye na Britney ubwo yarimo afata amashusho y’indirimbo ye, Slumber Party mu 2016, bashyingiranwa kubana nk’umugore n’umugabo mu 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka