Amateka ya Dr Bigirankana waririmbye ‘Nasezeye ku rukundo’

Abantu bari baciye akenge ahagana mu 1973-80, benshi muzi indirimbo igira iti ‘Nasezeye ku rukundo, urukumbuzi ndujyanye, nsezera no ku babyeyi, kugira ngo mbone inkwano yo kuzabona umwana nakunze...ariko ngarutse bampa inkuru iteye agahinda ko yarongowe n’undi.’

Dr Bigirankana Aloys waririmbye 'Nasezeye ku rukundo' mu 1973
Dr Bigirankana Aloys waririmbye ’Nasezeye ku rukundo’ mu 1973

Iyo ndirimbo ni iya Dr Bigirankana Aloys, umuganga w’imyaka 73 uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko gucuranga byo akaba akibigerageza ari iwe cyangwa ari hamwe n’urungano.

Amashuri n’akazi

Bigirankana Aloys yavukiye ahitwa i Rugendabari muri Burera ari na ho yize amashuri abanza, ayisumbuye ayiga i Gahini muri Kayonza, ahava yerekeza i Mburabuturo mu Ishuri rya Leta rya Kigali (Collège Officiel de Kigali, COK) mu ishami rya sayansi (imibare, ubumenyi, ubugenge n’ubutabire).

Wakwibaza uti ese ko mu yisumbuye yize ibya siyansi, yaje kuba umuganga ate?

Mu kiganiro Nyiringanzo, Dr Bigirankana yavuze ko papa we, ukinariho ndetse ku myaka 97, yifuzaga ko azaba umuganga, undi na we arabyubahiriza, arangije muri COK ajya kwiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR), avuyeyo akora mu bitaro bikuru bya Kigali (CHK), nyuma aza kubona buruse ajya kwihugura muri Sénégal mu buvuzi bwo kubaga.

Umwuga w’ubuhanzi

Urugendo rw’ubuhanzi yarutangiriye mu ishuri rya COK ryayoborwaga n’Abasuwisi, bari bafite ibikoresho bya muzika na orchestre y’abanyeshuri. Hanyuma kubera ko ise yari yaramwigishije kuvuza inanga ya gakondo, aza kwiga gitari ageze mu ishuri.

Indirimbo ye ya mbere ‘Nasezeye ku rukundo’, yayihimbye acuranga muri orchestre ya COK, abantu bakajya bibaza niba ibyo yaririmbye ari inkuru y’impamo, ariko yavuze ko atari byo.

Dr Bigirankana ati “Papa kugira ngo ashobore kwiga yari yaragiye i Bugande, avuyeyo anzanira ivalisi ari na yo najyanye kwiga i Gahini. Nyiririmba rero natekerezaga umuruho wa papa agiye I Bugande kuko abantu bajyagayo bagiye gushaka amafaranga ngo babone imibereho bagarutse. Naho kuba hari aho mvuga ko umuntu yagiye i Bugande agiye gushaka amafaranga yagaruka agasanga uwo yakundaga baramutwaye, ni uko icyo gihe byari bigezweho ariko si papa byabayeho, kuko n’ubundi yagiye yaramaze gushaka”.

Arangije kwiga muri COK, birumvikana ntabwo Bigirankana yakomeje gucuranga muri orchestre yaho, ahubwo ageze muri UNR yasanzeyo iyitwa Salus Populi, aho yari kumwe na Masabo, Boni Ntage, Munyambuga, Nkurunziza n’abandi, hanyuma barangije kwiga ni bwo yaje gukora muri CHK, we na bagenzi be bamwe na bamwe babanaga muri Salus Populi bashyiraho orchestre Umuriri.

Bigirankana azi ibicurangisho bitandukanye birimo gitari y’imperekeza (accompagnement), iy’umugunda (basse), akavuza ingoma n’umurangi (saxophone), akamenya no gukirigita inanga gakondo bya kimwuga, dore ko mu 1987 yitabiriye irushanwa rya Féstival Prix Sebatunzi indirimbo ye ‘Ni inde wagabana inka y’ubumanzi’ imuhesha umwanya wa kabiri.

Nyuma yaho ni bwo yaje kubona akazi mu bitaro bya Ruhengeri akuriye ishami ryo kubaga, aba n’Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi igihe cy’amezi icyenda.

Arubatse, ariko uwo bashakanye nawe wari umuganga witabye Imana, yamusigiye umwe umwe rukumbi nawe w’umuganga kabuhariwe mu kubaga indwara zo mu mutwe.

Kurikira ikiganiro cyose hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu doctor ndamuzi.Twaramukundaga cyane muli Salus Populi.Gusaza ni bibi.Tekereza ko his father afite imyaka 97.Ariko nemera ntashidikanya ibyo bible ivuga ko abantu birinda gukora ibyo itubuza izabazura ku munsi w’imperuka ikabaha ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradis.Niyo mpamvu nkuko imana idusaba twese,nshaka imana cyane,nkabifatanya n’akazi gasanzwe.Niyo condition yo kuzabaho iteka.Bible isobanura neza ko abibera mu by’isi gusa batazazuka kuli uwo munsi.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka