“Amafaranga yo kumurika alubumu yacu “ibindimo” azajya gufasha abantu bo muri Somaliya” - Just Family

Abagize itsinda Just Family baratanga ko amafaranga azava mu kumurika alubumu yabo ya kabiri “IBINDIMO” azafasha abantu bo muri Somaliya. Ibirori byo kuyimurika bizabera muri Sport View hotel i Remera kuri uyu wagatanu tariki ya 25 ugushyingo 2011.

Iki gitekerezo ngo bakigize nyuma yo kuganira n’urubyiruko rurimo gukora ubu bukangura mbaga bwo gutabariza Somalia no kwitabira ibitaramo bitandukanye bijyanye n’ubu bukangurambaga. Byatumye basobanukirwa neza n’ububabare bariya bantu bafite, bumva nabo bagomba gufasha no gutanga inkunga n’imbaraga byabo nk’abahanzi. Jimmy ati :” Erega natwe turi abantu kandi burya iyo ukoze icyiza ntakabuza ugisanga imbere”.

Bateguye iki gitaramo bafatanije na Rwanda Youth Campaign for Somalia kandi barasaba Abanyarwanda kuzitabira iki gitaramo ari benshi kugirango bashyigikire iki gikorwa cyo gufasha abarimo kwicwa n’inzara.

Kuri uwo munsi hazaba haje Keko,umuraperikazi ukomeye cyane muri kano karere k’i burasirazuba bw’Afurika. Bravugwa ko kuri uyu wa kane araba asesekaye mu Rwanda.

Muri uku kumurika iyi albumu yabo kandi hazaba hari na SHEEBA nawe umaze kubaka izina muri kano karere akaba yaranahoze mu itsindwa rya OBSESSIONS. Mu banyarwanda bazabafasha muri icyo gikorwa harimo Jay Polly, Kitoko, Dream Boys, Kamichi, Bulldogg, Dany, Jean Paul Samputu, Miss Jojo, Olivis,Christopher n’abandi.

Clemence Keza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzababwire nabo babanze bifashe

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 1-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka