Nyamagabe: Abarimu Magana abiri barinubira kudahabwa ubwasisi bagenerwa n’itegeko

Mu Karere ka Nyamagabe hari abarimu batari bakeya, bivugwa ko baba babarirwa muri 200, binubira ko bari hafi guhabwa ubwasisi (bonus) bw’umwaka 2022-2023 mu gihe n’ayo bahawe mbere yaho (mu mwaka wa2021-2022) atajyanye n’amanota bagize. Aba barezi bavuga ko ibyo byavuzwe ndetse bakabwirwa ko bizakosorwa ariko bikaba bitarakozwe bakibaza niba n’ubu ayo makossa atazakomeza.

Abakozi babaye indashyikirwa mu bigo bakoramo babiherewe ibyemezo by'ishimwe
Abakozi babaye indashyikirwa mu bigo bakoramo babiherewe ibyemezo by’ishimwe

Ubundi abakozi ba Leta bagize amanota guhera kuri 80% mu mihigo kuzamura bahabwa ubwasisi bw’5% y’umushahara wabo, abagize hagati ya 70% na 79% bagahabwa ubw’3% naho abagize munsi ya 70% ntihagire icyo bahabwa kuko urebye baba batakoze neza.

I Nyamagabe, abarimu babarirwa muri 200 bavuga ko bari bagize hejuru y’amanota 80%, bakabihamya bashingiye ku manota abayobozi b’ibigo byabo baberetse ko ari yo bashyikirije Akarere, nyamara bakaba baragiye bisanga barandikiwe makeya abahesha 3%.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa wigisha kuri GS Subukiniro agira ati “Nari nagize amanota 87%, kandi uwayagize ahabwa ubwasisi bw’5%. Ariko natunguwe no kubona ubwasisi bw’3%, nsanga baranampaye amanota 70%.”

Akomeza agira ati “Twabimenyesheje abashinzwe imishahara ku Karere, ariko na n’ubu ntiturabona igisubizo.”

Uwitwa Olive Maniragaba bakorana na we agira ati “Njyewe nari nagize 89%, bampa ubwasisi bw’3%. Tekereza ko tugiye kubona ubundi bwasisi n’ay’ubwabanje atarakosorwa!”

Maniragaba ubundi yamaze imyaka 18 akorera mu Karere ka Rubavu, ku mpamyabushobozi ya A2. Mu gihe cya COVID19 yimuriwe kuri GS Subukiniro, ku mpamyabushobozi ya A1.

Ubwasisi yagombaga guhabwa akimara kwimurwa yarabubuze kuko i Rubavu bamubwiye ko umukoresha mushyashya ari we Akarere ka Nyamagabe ari we ukwiye kuyamuha, mu gihe n’umushyashya avuga ko aho yahoze akora ari ho bakwiye kuyamuha. Yabuze umukemurira ikibazo.
Ku rundi ruhande, anibaza impamvu i Nyamagabe yafashwe nk’umukozi mushyashya, byanatumye abandi bazamurwa mu ntera nyuma y’imyaka itatu ahageze we akaba yarasigaye, kubera igihe cy’igeragezwa cyabanje kubarwa.

Abarimu bo muri Nyamagabe kandi binubira kuba hari abatinda kubona amabaruwa abashyira mu myanya bya burundu, n’abayahawe rimwe na rimwe bagahabwa arimo amakosa, basaba kuyahindurirwa bakabwirwa ko badakwiye kubitindaho kuva bahembwa.

Ibi ariko ntibabyemeranywaho n’ababaha bene ibi bisubizo kuko batekereza ko haramutse habaye ibituma hari uburenganzira basaba bifashishije ayo mabaruwa batabubona kuko amakuru ari ho atari yo.

Ejobundi ku munsi w’abakozi, ni ukuvuga tariki ya 1 Gicurasi 2024, ubuyobozi bw’Umurenge w’Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe bwahurije hamwe abakozi ba Leta bose bahabarizwa, bishimira hamwe, n’abakozi babaye indashyikirwa muri buri kigo babiherwa ibyemezo by’ishimwe.
Baboneyeho no kugaragaza bimwe mu bibazo harimo na biriya by’ubwasisi bamwe mu barimu bahawe, butajyanye n’amanota bari bahawe.

Constantin Nzabirinda, umukozi ushinzwe abakozi mu Karere ka Nyamagabe yabwiye bariya barimu ko kuri ubu bari kurwana no kugira ngo batunganye ubwasisi bwa 2022-2023, ariko ko nibamara kubutanga n’amakosa yabonetse mu bwa 2021-2022 azakosorwa.

Naho ku kibazo cya Maniragaba cy’uko yafashwe nk’umutangizi ngo ntakwiye kubitindaho kuko itegeko rigenga umurimo ryo mu 2016 rivuga ko umukozi ahindura umwanya abanje gukora ikizamini, icyo gihe kandi agafatwa nk’umutangizi kabone n’ubwo yaba akora mu kigo yahozemo.

Na Maniragaba, kimwe n’abandi nka we bahoze bakorera ku mpamyabushobozi zo hasi, bakaza guhindura akazi hashingiye ku zisumbuye, n’ubwo batakoze ibizamini kubera ikibazo cya COVID19, kuba barahinduriwe umwanya bidakuraho ko uburambe bari bafite mbere budahabwa agaciro kuko batagikora mu mwanya barimo mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abarimu bavuye mutundi turere par mutation rwose twararenganye pe byafashwe nkaho tutakoze umwaka wose ariko uturere dukwiye kuba dukorana bigakemuka kko bigaragaza kwica itegeko nkana nkanjye ntabwo nigeze mpindura niveau kdi rwose nakoze amezi 12 nubwo nayakoze muturere 2 gusa sitwe tugena iyimurwa ry abarimu muzatubarize muri mifotra rwose.

Prospert yanditse ku itariki ya: 4-05-2024  →  Musubize

Abarimu bavuye mutundi turere par mutation rwose twararenganye pe byafashwe nkaho tutakoze umwaka wose ariko uturere dukwiye kuba dukorana bigakemuka kko bigaragaza kwica itegeko nkana nkanjye ntabwo nigeze mpindura niveau kdi rwose nakoze amezi 12 nubwo nayakoze muturere 2 gusa sitwe tugena iyimurwa ry abarimu muzatubarize muri mifotra rwose.

Prospert yanditse ku itariki ya: 4-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka