The Ben agiye kumurikira alubumu ye ya kabiri muri Amerika no muri Canada

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben usigaye abarizwa muri Amerika muri Leta ya Chicago, agiye kumurikira alubumu ye ya kabiri muri Amerika no muri Canada.

Hatagize igihinduka, The Ben azamurika alubumu ye ya kabiri mu mpera z’uyu mwaka; nk’uko tubikesha Sabin Murungi.

Bitarenze uyu mwaka kandi The Ben ngo azaza azaza mu Rwanda ari kumwe n’abandi bo muri Press One aribo Meddy na Lick Lick n’abandi.
Press One ifite gahunda yo kuzazenguruka bimwe mu bihugu byo ku isi bakora ibitaramo.

Press One Label (inzu itunganya ikanita ku nyungu z’abahanzi) ni label yashinzwe na Lick Lick wari uzwi cyane hano mu Rwanda mu gutunganya umuziki muri studio ya Unlimited isigaye ikoreramo Producer Fazzo.

Iyi Press One label kugeza ubu irabarizwamo abahanzi nka Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Lick Lick, Cedru na Alpha Rwirangira bikekwako nawe yaba yaramaze kuyinjiramo.

The Ben.
The Ben.

Kugeza ubu, The Ben yashyize hanze indirimbo ye ya kane yakoreye muri Amerika ikaba ari iya gatatu ikorewe muri Press One. Izi zikaba ari zimwe mu zizagaragara kuri alubumu ye ya kabiri akaba ataratangaza izina ryayo.

Indirimbo nshya ya The Ben yitwa “I am in Love”. Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo nshya ya The Ben ni: “...Amarangamutima yanjye niyo abizi, mu nzozi zanjye niho wibera, sinkifite uburyo mbiguhisha nsobanukiwe ibyo numvaga mbere, wamvanye mumwijima injyana mumucyo. Nzakurutisha abakwegera nzakwambika impeta y’ubutesi...”
The Ben yagize ati: “Iyi ni indirimbo iri positive ku bantu benshi. Iyi ndirimbo nayikoze kubera inspiration nagize kandi ntekerezako aribyo biba mu rukundo ruhamye.”

Yagize n’ubutumwa aha abafana be agira ati : « Abafana banjye ndabakumbuye cyane, bitari cyera Press One iraza kubataramira mu Rwanda. Hamwe na Press One harategurwa Launch yanjye muri Amerika na Canada”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

icyakubwira byandenze ayaya nukuri birashimishije

tumukunde heritier yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

good decision

philly yanditse ku itariki ya: 14-10-2012  →  Musubize

UYU MUSORE YABAYE INKINGI YA MWAMBA MU MUZIKI WO MU
RWANDA YATUMYE DUKUNDA UMUZIKI WO MU RWANDA KANDI
TURUSHAHO KUWIYUMVAMO CYANE
GUSA TURAMUKUNDA KANDI TURAMUKUMBUYE
IKAZE MU RWAGASABO.

JOJO MUG yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

komerezaho musore ariko murwanda turagukeneye turagukumbuye nuzatinde kugaruka

dushimiyimana jeannette yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka