Nagiye muri koma nta ubwenge, abantu batekerezaga ko ntazarokoka - Madonna

Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone, yavuze ko atatekerezaga ko azarokoka uburwayi bwatumye ajyanwa igitaraganya mu bitaro, ndetse bigatuma asubika ibitaramo yari afite bizenguruka Isi mu buryo butunguranye.

Madonna arishimira ko yahawe andi mahirwe y'ubuzima
Madonna arishimira ko yahawe andi mahirwe y’ubuzima

Uyu muhanzikazi w’imyaka 64, yarembye ku wa 24 Kamena 2023 ajyanwa mu bitaro i New York igitaraganya, nyuma yo kubona ko ibice by’umubiri we bitari gukora, ahita ashyirwa mu cyumba cy’indembe. Bivugwa ko yafashwe n’indwara ya ‘Bacterial Infection’.

Ubwo yari i Antwerp mu Bubiligi aho akomereje ibitaramo bye bizenguruka Isi yise “Celebration Tour”, Madonna yavuze ko mu mezi ane ashize yatekerezaga ko atazarokoka uburwayi bwamwibasiye.

Yagize ati “Mu mezi ane ashize, nari mu bitaro njya muri koma aho nta bwenge nari mfite, abantu bamwe batekerezaga ko ntazashobora kurokoka, ariko ku bw’ibitangaza, ubu ndi hano.”

Uyu Mwamikazi w’injyana ya Pop wamamaye mu ndirimbo yise ‘La Isla Bonita’, yatunguye abantu avuga ko nyina yapfuye azize kanseri y’ibere afite imyaka 30 yamwitayeho.

Madonna mu marira menshi yagize ati “Mama, Imana imuhe umugisha, ashobora kuba yarandebereraga. Aravuga ati, mukobwa iki si cyo gihe cyawe cyo kuva ku bintu.”

Uyu mugore wegukanye ibihembo bya Grammy, yavuze ko byamuteye gutekereza cyane iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa nyina ubwo yari mu bitaro. Ati: “Nibajije ukuntu aho yari aryamye, yari afite irungu, ubwo yari abizi neza ko atazabasha kubaho.”

Madonna w’imyaka 65, yakomeje avuga ko yishimira ko yongeye guhabwa andi mahirwe y’ubuzima n’ubwo atarakira neza.

Ati: “Nahawe andi mahirwe. Ndabyishimiye cyane. Mu byukuri ntago ndakira neza 100%, ariko sinabyinubira kuko ubu ndi muzima. Ndashimira Imana, abana banjye namwe mwese ku bw’urukundo no kunshyigikira mutahwemye kungaragariza.”

Madonna, usanzwe ufite abana batandatu barimo Lourdes w’imyaka 27, Rocco w’imyaka 23, David w’imyaka 18, Mercy wa 17, n’impanga Stella na Estere b’imyaka 11, yavuze ko batahwemye kumuba iruhande.

Muri Nyakanga yanditse ku rubuga rwa Instagram avuga ko akigarura ubwenge aho yari kwa muganga nta kindi cyahise kimuza mu bitekerezo uretse abana be, ndetse no gusubika gahunda y’ibitaramo yari afite byari bitegerejwe na benshi kugira ngo abanze yite ku buzima bwe.

Madonna yagombaga gutangirira ibitaramo bye mu mujyi wa Vancouver tariki 15 Nyakanga, agakomereza no mu mijyi irimo New York, Chicago, Miami, Washington, Houston, Los Angeles na Las Vegas.

Ibi bitaramo byari kuzageza mu muri uku kwezi, yari no kubikorera mu mijyi imwe n’imwe yo mu Burayi, harimo I Londres mu Bwongereza, kuri O2 Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka