Hari abahanzi bo mu Rwanda bari kuzataramira i Burundi kuri Saint Valentin

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose iyihuza n’u Rwanda, abahanzi bakomoka muri icyo gihugu bavuga ko icyo cyemezo gifite ingaruka zikomeye cyane by’umwihariko mu rwego rw’imyidagaduro kuko hari ibigiye gusubira inyuma.

Umuziki ni nk’ubundi bucuruzi bwose bwambukirana imipaka, kuko umuziki utagira imbibi. Ni na yo mpamvu usanga abahanzi bava mu bihugu bimwe bajya mu bindi kuhakorera ibitaramo mu rwego rwo kwegera abakunzi babo.

Abahanzi bo mu gihugu cy’u Burundi kuba bavuga ko imyidagaduro ku ruhande rwabo ikomwe mu nkokora, nta kabuza kuko babihera ku kuba abahanzi Nyarwanda bari bamaze kuzamura urwego rw’imyidagaduro kubera ibitaramo bitandukanye babaga batumiwemo bigahurirana no kuba umuziki w’u Rwanda umaze kwigarurira igikundiro gikomeye muri aka Karere.

Umubano hagati y’abanyamuziki hagati y’ibihugu byombi na wo wari umaze kongera kumera neza bitewe n’imishinga itandukanye y’indirimbo bagiye bakorana ndetse n’ibitaramo bikomeye bagiye bahuriramo.

Umwaka wa 2023 wabaye mwiza ku bahanzi b’ibi bihugu bituranye dore ko uretse kuba Abanyarwanda bari bamaze kwigarurira urubyiniro mu gihugu cy’u Burundi, bagiye banahuza imbaraga bagakorana indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa, ntawakwirengagiza "Say Less" Alyn Sano yafatanyijemo na Sat B, "Pyramid" ya Kevin Kade ari kumwe na Drama T n’izindi nyinshi utarondora.

Ese abahanzi b’i Burundi bavuga iki ku cyemezo cy’ifungwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi?

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bahanzi bakomeye bo mu Burundi nubwo benshi batashatse ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu zitandukanye. Buri wese yagiye akomoza ku ngaruka bibagiraho nk’abahanzi ndetse n’ingaruka bigira ku myidagaduro muri rusange.

Icyo bose bagiye bahurizaho ni ukuba bidindiza iterambere ry’imyidagaduro muri rusange.

Umwe muri bo yagize ati: "Uzasanga ibikorwa byacu bya muzika bisubira inyuma dore ko twari tumaze gufatiraho mu buryo bwiza."

"Muzika ntabwo ari Politiki, njyewe icyo navuga ni uko twese dukenera bagenzi bacu, abaririmbyi b’i Burundi bakenera gukorana na bagenzi babo bo mu Rwanda, abo mu Rwanda na bo bagakenera Abarundi. Ibi rero byatumaga twese hamwe dutera imbere ku buryo bugaragara."

Umwe mu bategura ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi we yagize ati: "Nk’ubu hari abahanzi nari narahaye avansi ngo bazaze kuririmba mu gihugu cyacu muri uyu mwaka mu kwezi kwa kabiri kuri Saint Valentin, urumva rero ni igihombo gikomeye cyane ku bantu bategura ibitaramo hano i Bujumbura."

Abo bahanzi b’Abanyarwanda bagombaga kuzataramira i Burundi kuri Saint Valentin ni bamwe mu basanzwe bakunzwe mu Rwanda no mu Burundi, ariko ntibifuje ko amazina yabo atangazwa mu nkuru kubera imikoranire bafitanye n’abari babatumiye.

Umwe mu bahanzi bo mu Burundi akaba n’umwe mu bagezweho, yatangarije Kigali Today ko yari afite imishinga yo gusoza indirimbo ze eshatu hamwe no gufatira amashusho yazo mu Rwanda ariko aba afashe umwanzuro wo kubihagarika.

Guverinoma y’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda guhera tariki 11 Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje tu

Kalisa Moses yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka