Nita ku gukora umuziki ufite ireme kurusha ubwinshi bw’indirimbo - The Ben

Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko impamvu adakunda kwirukira gukora ibihangano byinshi, bishingiye ku kuba kuri we akunda guha abakunzi be indirimbo nziza zifite ireme kurusha kuzuza umubare gusa.

Umuhanzi The Ben
Umuhanzi The Ben

Uyu muhanzi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira, ubwo yari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda, abajijwe ku mikorere ye ndetse n’indirimbo ebyiri ategura gushyira hanze.

The Ben aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze atangariza abafana be ko afite indirimbo ebyiri ariko abasaba guhitamo hagati y’iy’urukundo cyangwa ihimbaza Imana iyo bumva yashyira hanze mbere y’indi.

Agaruka kuri izo ndirimbo ubwo yabazwaga agiye gushyira hanze niba abanyarwanda bagomba kwitegura ko agiye gufatiraho agasohora izindi nyinshi, yasubije avuga ko buri muhanzi agira umuvuduko akoreraho uba utandukanye n’abandi bityo ko nawe agira uburyo bwe bwihariye mu bikorwa bye.

Ati: “Ngira umuvuduko wange ntago umeze nk’uwabandi, njye nkunda gukora ibintu uko mbyumva kurusha uko umuntu yambwira……, mu yandi magambo njyewe nkunda ikintu gifite ireme cyane [Quality] kurusha ubwinshi bw’ibintu [Quantity].”

The Ben ‘Tiger B’ nk’uko akunze kwiyita, yakomeje avuga ko aho kugirango mu mwaka ashyire hanze ibihangano birenga 50 bitameze neza agamije kugira umubare mwinshi, ahubwo yakora indirimbo ebyiri cyangwa eshatu zifite umwimerere n’umwihariko.

The Ben yatangaje ibi mugihe mu bihe byatambutse, mugenzi we Itahiwacu Bruce Melodie yagiye ashinja abahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy, ko bagira ununebwe mu muziki bituma badasohora ibihangano byinshi kandi bafite abakunzi benshi baba babategereje.

Tariki ya 4 Mutarama 2022, nibwo umuhanzi The Ben, yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Why’ yakoranye n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Diamond Platnumz, ndetse ahitamo ko ishyirwa kuri shene ya YouTube ya Diamond Platnumz.

The Ben yakomoje kandi no kubikorwa birimo no gukorana n’abandi bahanzi bagenzi be, yavuze ko aho umwaka wa 2023 ugeze bidashoboka, ariko umwaka utaha hari indirimbo ateganya kuzakorana n’abahanzi bagenzi be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka