Umuhanzi Bruce Melodie azatanga ikiganiro muri Rwanda Day

Mu mpera z’iki cyumweru, Abanyarwanda benshi by’umwihariko ababa mu mahanga baraba bahanze amaso i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahagiye kubera Rwanda Day.

Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 11 iteganyijwe ku itariki ya 2 n’iya 3 Gashyantare 2024, ikazabera mu nyubako ya Gaylord National Resort & Convention Centre.

Rwanda Day igiye kubera i Washington DC itegerejwe n’abantu benshi by’umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda kuko hari hashize imyaka ine itaba kubera impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya COVID-19.

Muri Rwanda Day zatambutse, abantu benshi bagiye bagaragaza icyifuzo cy’uko iri huriro ry’Abanyarwanda batuye mu mahanga ryajya rimara iminsi ibiri. Icyifuzo cyabo cyahawe agaciro, ku buryo Rwanda Day Washington izamara iminsi ibiri.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, ni wo munsi nyamukuru kuko ari bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaganira n’abasaga ibihumbi bitanu bazaba bitabiriye iki gikorwa.

Rwanda Day yaherukaga kubera i Bonn mu Budage mu mpera za Kanama 2019
Rwanda Day yaherukaga kubera i Bonn mu Budage mu mpera za Kanama 2019

Mbere y’uko umukuru w’Igihugu aganiriza abitabiriye Rwanda Day, hazaba ibiganiro bitandukanye kimwe no ku munsi wa mbere, bigaruka ku nsanganyamatsiko zinyuranye.

Kimwe muri ibyo biganiro ni ikizagaruka ku “Iterambere ry’Ubukungu binyuze mu mikino n’imyidagaduro” - Economic Development through Sports and Entertainment. Ni ikiganiro kizagaragaramo umuhanzi Bruce Melodie, umaze gutera imbere muri muzika, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Biteganyijwe ko Bruce Melodie azaganiriza abazaba bitabiriye Rwanda Day ibijyanye n’urugendo rwe muri muzika, iterambere amaze kugeraho abikesha umuziki, n’uburyo imyidagaduro ikomeje kubyazwa umusaruro binyuze muri business kuruta uko yaba iyo gushimisha abantu gusa.

Bruce Melodie
Bruce Melodie

Mu bandi bazatanga ikiganiro kuri iyi nsanganyamatsiko, harimo Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Masai Ujiri washinze umuryango wa Giants of Africa ndetse n’umushoramari Eugene Ubalijoro, akaba ari Visi Perezida w’ikigo cya Molson Coors, cyenga ibinyobwa.

Hari n’ibindi biganiro bizaba birimo nk’ikizagaruka ku bucuruzi hagati y’Abanyarwanda babarizwa mu mahanga n’imbere mu Gihugu (Business and Careers, between Diaspora and Home).

Hari n’ikindi kizibanda ku rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye; n’isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi biganiro kimwe n’ibindi byose biteganyijwe ndetse n’Ijambo rya Perezida wa Repubulika muzabikurikira ku bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga bya Kigali Today, kuko ihababereye.

Rwanda Day Washington ifite insanganyamatsiko igira iti “U Rwanda: Umurage wacu twese aho turi hose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka