Ukwicisha bugufi nk’ukwa Don Moen ngo ni ko gukenewe mu bakozi b’Imana

Israel Mbonyi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asanga ukwicisha bugufi yabonanye Donald James(Don Moen) gukwiriye kugaragara no mu bandi bakozi b’Imana ndetse n’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Don Moen yataramiye i Kigali benshi baranyurwa
Don Moen yataramiye i Kigali benshi baranyurwa

Ibi yabivuze nyuma y’uko Don Moen wigaruriye imitima y’abatuye isi mu indirimbo zo kuramya Imana yataramiye Abanyarwanda ku mugoroba wo ku wa 10 Gashyantare 2019.

Inzozi zabaye impamo kuri bamwe mu banyarwanda benshi bakunda indirimbo zo kuramya, aho kuri uwo mugoroba umuhanzi Don Moen yataramiye abitabiriye igitaramo yatumiwemo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahamenyekanye nka Camp Kigali.

Byari byaravuzwe kuva kera ko uyu muhanzi akaba n’umuramyi, Don Moen, agomba kuzataramira mu Rwanda, ariko ntibyagiye bishoboka. Ku ruhande rwe ngo ni uko igihe cyari kitaragera.

Ubwo yari arimo asenga, Don Moen yagize ati “Imana yaciye inzira ngera muri iki gihugu, ndasabira iki gihugu ibyiza n’umugisha mu bihe byinshi .”

Mu gutaramira abanyarwanda benshi bakunda indirimbo zihimbaza, Don Moen yafataga umwanya akabwiriza abaraho ,aho yagize ati:” buri wese abayeho kubera amasengesho ya bene wabo, ba sogokuru na nyogokuru n’abandi. Ni ngombwa ko boherezwa ubutumwa bubashimira”.

Israel Mbonyi yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na Don Moen
Israel Mbonyi yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na Don Moen

Israel Mbonyi umwe mubitabiriye iki gitaramo akaba n’umwe mu basangiye uruhimbi na Don Moen, yemeza ko uyu muramyi atangaje.

Mbonyi ati “Umva uyu mugabo yamenyekana mu 1990 ntahinduka ngo yishyire hejuru. Birakwiye ko abavugabutumwa ndetse n’abaririmbyi ba Gospel bakwiye kumwigiraho ugucisha bugufi kwe, mu murimo w’Imana ntakwikuza”.

Mbonyi akomeza yemeza ko uku guca bugufi kwa Don Moen ari byo byatumye amenyekana ku isi hose kandi agakundwa.

Israel Mbonyi afata Don Moen nk'umuhanzi w'icyitegererezo
Israel Mbonyi afata Don Moen nk’umuhanzi w’icyitegererezo

Muri iki gitaramo kandi abahanzi nka Dinah Uwera, Israel Mbonyi, Ihuriro rya gikirisitu riramya mu ndirimbo AFLEWO, umuhanzi w’umunyarwa uba muri Uganda Levixone na Columbus bagiye k’uruhimbi bararamya hamwe na Don Moen.

Indirimbo zaririmbwe n’uyu muramyi Don Moen ni
nyinshi ariko zimwe muri zo ni nka: God is Good All the
Time, God With Us, God Will make A Way, Our Father
n’izindi. Donald James wamenyekanye ku izina rya Don
Moen yavutse kuwa 29 Kanama 1950 muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kujya imbere y’abantu ukabacurangira,binjiye babanje kuguha amafaranga,siwo murimo w’Imana Yesu yadusabye.
Abakristu nyakuri,Yesu yabasabye kumwigana,bakajya kubwiriza abantu mu mihanda,mu ngo zabo,mu masoko,etc..
Ikindi kandi,yabasabye gukorera Imana ku buntu,badasaba amafaranga.Bisome muli Matayo 10:8.Biriya Israel Mbonyi na Don Moen bakora,ni ugushimisha abantu n’indirimbo gusa.Ntabwo biriya byahindura umuntu Umukristu.Iyo ushaka kuba Umukristu nyawe,ushaka umuntu mwigana Bible,ikaguhindura.Iyo urangije,nawe ujya mu nzira ukabwiriza abantu nkuko muli Yohana 14:12,Yesu yasabye uwo murimo abakristu nyakuri bose.

gatare yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka