U Buyapani: Hatowe Miss utarahavukiye bikurura impaka

Mu Buyapani batoye ‘Miss Japon 2024’, witwa Carolina Shiino utarahavukiye, bikurikirwa impaka ndende bamwe bavuga ko atagombye gutorwa nka Miss w’igihugu atavukiyemo, abandi bavuga ko icyo ari ikibazo cy’irondaruhu (racism), gituma hari abumva ko atagombye kuba atorwa nka Miss w’u Buyapani.

Miss Carolina Shiino
Miss Carolina Shiino

Ikinyamakuru Midi Libre cyanditse ko Carolina Shiino, uheretse gutorerwa kuba ‘Miss Japon 2024’, aravugwaho kuba atari agombye gutorwa kuri uwo mwanya.

Carolina Shiino w’imyaka 26 y’amavuko usanzwe yamamaza imideri, ufite inkomoko muri Ukraine, ni umukobwa wabonye ubwenegehugu bw’u Buyapani atarahavukiye (naturalisée), wegukanye ikamba rya Miss Japon.

Tariki 24 Mutarama 2024, nibwo Carolina Shiino, yatowe nka Miss Japon, ngo yageze mu Buyapani afite imyaka itanu y’amavuko, kuva ubwo ahita ahabwa ubwenegihugu.

Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa nka Miss w’u Buyapani, Carolina Shiino, mu marangamutima menshi y’ibyishimo yavuze ko kuba yatsinze iryo rushanwa, byatumye yiyumva nk’Umuyapanikazi wuzuye.

Itorwa rye nka Miss w’u Buyapani ntiryavuzweho rumwe, maze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kwandika, bagaragaza ko bababajwe no kuba yatowe nka Miss w’u Buyapani, kandi nta n’umubyeyi umwe afite w’Umuyapani.

Umwe muri abo yanditse kuri X agira ati “Uriya muntu watoranyijwe nka iss Japon’ nta n’ubwo ari Umuyapanikazi ku mubyeyi umwe, ahubwo ni Umunya-Ukraine 100%. Yego rwose ni mwiza, ariko si uwo kuba Miss Japon".

Umuyapanikazi utegura iryo rushanwa rya Miss mu Buyapani witwa Ai Wada, yabwiye BBC ko Carolina Shiino yatoranyijwe n’abakemurampaka 30 bari hamwe, kandi yandika akanavuga neza Ikiyapani mu buryo bwiza burimo ikinyabupfura.

Yagize ati “Yigirira icyizere, avuga kandi yandika Ikiyapani neza mu buryo burimo ikinyabupfura. Ni Umuyapanikazi kuturusha”.

Mu 2015, mu matora ya Miss Japon nabwo habaye impaka nyinshi nyuma y’intsinzi ya Ariana Miyamoto, wari ufite umwe mu babyeyi be ari we Muyapani, na we ahura n’ikibazo cy’irondaruhu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka