Twagira Prince agiye guhagararira u Rwanda muri Mr. Africa International

Umusore w’Umunyarwanda Twagira Prince Henry agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’abasore beza (ba rudasumbwa) ku mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa ryo gushaka rudasumbwa mu basore ribera muri Nigeria, rikitabirwa n’abatsinze irushanwa rya ‘Mister elegance’ mu bihugu baturukamo.

Twagira Prince Henry w’imyaka 20 uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa, yabaye igisonga cya mbere mu irushanwa rya Mr. Elegance.

Aganira na Kigali Today yavuze ko yagerageje kwitabira iri rushanwa muri 2017, ariko asanga Jean de Dieu Ntabanganyimana uzwi ku izina rya ‘Jay Rwanda’ yari yarasabye kwitabira baramwemereye, kandi buri gihugu gitanga umuntu umwe ugihagararira.

Yagize ati “Ntabwo narekeye kuko uyu mwaka narongeye ndabisaba baza kunyemerera, ubu nzajya muri Nigeria kuwa kane tariki 28 Ugushyingo”.

Iri rushanwa rya Mister Africa International ryatangiye kuba muri 2010, ariko umunyarwanda wa mbere waryitabiriye yari Twahirwa Moses waje kwegukana umwanya w’igisonga cya kabiri.

Muri 2017 Jean de Dieu Ntabanganyimana w’Umunyarwanda ni we watahanye iri Kamba.

Gushyigikira Prince Henry ni ukumutora unyuze kuri Instagram ugakanda ‘like’ mu ifoto ye, ukaba umuhaye amahirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka