The Ben yateye imitoma umugore we ku isabukuru y’amavuko

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella, amushimira kuba yaramugize undi muntu mushya ndetse ko amukunda byo gusara.

The Ben yifurije umugore we isabukuru nziza y'amavuko
The Ben yifurije umugore we isabukuru nziza y’amavuko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024 nibwo The Ben yifurije umugore we Pamella isabukuru nziza y’amavuko abinyujije mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram.

The Ben mu magambo yuzuye imitoma, yavuze ko Pamella kuva yaza mu buzima bwe yamubereye uwo kwishingikiriza mu bihe bikomeye, ndetse ko ku bw’urukundo n’inseko bye, iminsi ye ihora irabagirana.

Yanditse ati “Wowe utuma buri munsi urabagirana ku bw’urukundo n’inseko byawe, watumye mba undi mushya. Uyu ni undi mwaka wo gusangira ibyishimo, ibintu bishya no kumvira cyane ijwi ry’Imana by’umwihariko.”

The Ben yashimye Pamella umubera icyitegererezo kimugeza ku rwego rushya buri munsi ndetse n’urukundo rutagira akagero yamukunze, maze na we amubwira ko amukunda byo gusara.

The Ben na Pamella baherutse gusezerana kubana akaramata
The Ben na Pamella baherutse gusezerana kubana akaramata

The Ben yakomeje ati “Umbera icyitegererezo kingeza ku rwego rushya buri munsi. Warakoze kunkunda urukundo rutagira akagero. Uyu munsi ukubere uw’agatangaza nk’uko udahwema kurema uwanjye. Uzakubere uw’ibyishimo byose ukwiye n’ibindi byinshi cyane…. Ndagukunda byo gusara.”

Tariki 15 Ukuboza, nibwo The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella mu birori byabereye kuri Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu gihe ubukwe nyirizina bwabaye ku ya 23 Ukuboza muri Kigali Convention Centre nyuma y’uko bombi basezeranye imbere y’Imana kubana akaramata.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Eglise Vivante de Jésus Christ, ruherereye ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbufurije urugo ruhire the Ben na pamella ndabakunda cyane ndi Inyagatare murakoze

Olivier NIYITANGA yanditse ku itariki ya: 1-02-2024  →  Musubize

Igitekerezo the ben age akoresha pamella mundirimbo ze zose

rissa villa yanditse ku itariki ya: 1-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka