Mukazayire Nelly wo muri RDB yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mukazayire Nelly
Mukazayire Nelly

Ibihembo bya Grammy bitegurwa na Recording Academy byatanzwe mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, ku nshuro ya 66.

Urubuga rwa X rwa RDB, rwatangaje ko Umuyobozi wungirije wa RDB, Nelly Mukazayire, yitabiriye itangwa ry’ibi bihembo ndetse agirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Panos Costa Panay n’abandi bayobozi batandukanye ku guteza imbere inganda ndangamuco muri Afurika.

Nelly Mukazayire, ku rubuga rwa X, yavuze ko inganda ndangamuco ziza imbere mu kugira uruhare mu guteza imbere impano, guhanga imirimo, bigafasha Igihugu mu iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “Inganda ndangamuco ziza imbere mu guteza imbere impano, guhanga imirimo bityo bikazamura iterambere ry’ubukungu. Turajwe inshinga n’ubufatanye bukomeye bw’Abanyafurika na Recording Academy.”

Ubuyobozi bwa Recording Academy butegura ibihembo bya Grammy mu minsi ishize bwatangaje ko muri ibi bihembo bwongeyemo ibyiciro bitatu birimo n’icyihariye ku bahanzi b’Abanyafurika (Best African Music Performance) bitewe n’uburyo umuziki wa Afurika umaze gutera imbere

Ni ubwa mbere bibayeho mu mateka ko abahanzi bo muri Afurika bashyirirwaho icyiciro cyihariye kuko bajyaga bahatana n’abandi bahanzi bo ku isi hose, rimwe na rimwe utwaye igihembo bigafatwa nk’ibidasanzwe.

Ubuyobozi bwa Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy, bwasobanuye ko hagendewe kandi no kuba injyana ya Afrobeats imaze kwigarurira abakunzi benshi ku isi kuva mu 2017, no kuba ari injyana yumvwa cyane ku mbuga zicuruza umuziki.

Mu Gushyingo umwaka wa 2023 kandi Recording Academy yatangaje ko iiteganya kureba uburyo ibi bihembo bisanzwe bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakwagukira no hanze yayo bikagera no muri Afurika.

Ibi bikazakorwa binyuze mu mushinga uzatangira hagati ya 2025 na 2026, aho imijyi itanu irimo Kigali, Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan ishobora kwakira ibirori bya Grammy Awards.

Muri Nzeri 2022 Mbabazi Rosemary wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yagiranye ibiganiro na Harvey Mason, Jr, Umuyobozi wa Recording Academy, byari bigamije ubufatanye mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Umuhanzi Burna Boy ari mu basusurukije abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards
Umuhanzi Burna Boy ari mu basusurukije abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka