Miss w’u Buyapani 2024 yiyambuye ikamba

Miss Japan 2024, Karolina Shiino ufite imyaka 26 ukomoka muri Ukraine, yiyambuye iryo kamba nyuma yo kuvugwaho kuba akundana n’umugabo ufite umugore.

Miss Japan yatanze ikamba yari aherutse kwambikwa
Miss Japan yatanze ikamba yari aherutse kwambikwa

Shiino, yavutse ku babyeyi b’Abanya-Ukraine, ariko yakuriye mu Buyapani kuva afite imyaka itanu ahitwa i Nagoya, yambitswe ikamba rya Miss Japan 2024, ku itariki 22 Mutarama 2024, ariko icyo cyemezo cy’akanama nkemurampaka cyateje ibibazo muri icyo gihugu, bamwe bamagana ayo mahitano, kuko hatowe umukobwa utaravukiye mu Buyapani, kandi utujuje ibiranga ubwiza ku Bayapani.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko abategura iryo rushanwa bakomeje guhagarara ku cyemezo cyabo, bavuga ko bemeza ko Shiino “afite iby’ibanze biranga ubwiza bw’abagore bose mu Buyapani”.

Mu minsi yakurikiye itorwa ry’uwo mukobwa nka Miss w’u Buyapani no kwambikwa ikamba, hatangiye kumvikana amakuru y’ibihuha y’uko Miss Shiino, akundana n’umugabo wubatse ufite umugore. Ibyo bikaba ari ibintu bisanzwe mu Buyapani, ari kimwe no mu bindi bihugu bya Aziya, bikaba ari ibintu bidashobora kwihanganirwa igihe bimenyekanye, ku muntu uzwi muri rubanda.

Miss Shiino yiyambuye iryo kamba rya Miss Japan 2024 ku itariki 5 Gashyantare 2024, nyuma y’uko igitangazamakuru cy’aho mu Buyapan cya ‘Shukan Bunshun’, gitangaje byinshi kuri urwo rukundo rw’ubushoreke ruri hagati ya Shiino n’uwo mugabo w’umuganga uzwi, kandi uri mu bavuga rikijyana mu Buyapani.

Miss Shiino mu kwiregura kuri ibyo byamuvuzweho, yemeye ko koko yahoze akundana n’uwo mugabo w’umuganga, ariko bakaza gutandukana nyuma y’uko amenye ko afite umugore basezeranye.

Ishyirahamwe rya ‘Miss Japan’ ryari ryabanje gusa n’aho rirengera Miss Shiino, naryo byarangiye risabye imbabazi mu ruhame kubera icyo kibazo.

Iryo shyirahamwe ryaboneyeho gutangaza ko umwanya wa ‘Miss Japan’ ugiye gukomeza kuba aho, gusa nta muntu uwurimo kugeza mu mwaka utaha hatowe undi Miss Japan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka