Dore ibitaramo byagufasha kuryoherwa n’izi mpera z’icyumweru

Hirya no hino mu gihugu hakunze gutegurwa ibitaramo n’ibirori bitandukanye bifasha abantu gusoza neza icyumweru. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

Kigali Jazz Junction

Ni igitaramo gitegurwa na RG Consult gitumirwamo abahanzi bo hanze y’u Rwanda bagataramana n’umuhanzi nyarwanda umwe ndetse n’abagize Neptunez band igasusutsa abitabiriye bari kumwe na Neptunez DJs.

Uyu munsi ku wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 kirabera muri Kigali Exhibition and Conference Village hazwi nka Camp Kigali, kwinjira ni 15,000frw ahasanzwe na 25,000frw mu myanya y’icyubahiro.

White Club Silent Disco

Silent Disco ni umuziki wumvira muri ecouteurs hari abawuvanga cyangwa se aba DJ batandukanye aho wumva uwo ushaka. Uyu munsi irabera i Kimironko muri white club. Haraba hari aba DJ 10 batandukanye barimo DJ Miller, Dj Ira, Selekta Copain n’abandi.

Gorilla Street

Na yo ni silent disco. Iyi iraza kubera i Musanze imbere y’isoko rya Goico. Abaza gucuranga ni aba DJ batandatu barimo DJ Anitha, DJ Phil Peter, DJ Diallo, DJ Big, DJ Young na DJ Traxx, kwinjira ni 5,000 frw.

Umupira w’amaguru

Ku bakunda umupira w’amaguru (Football) hari imikino itatu hano mu Rwanda:

  SC Kiyovu iza gukina na Gicumbi FC saa cyenda i Nyamirambo kuri stade ya Mumena uyu munsi ku wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019.

  Sunrise FC izakina na Rayon Sports FC saa cyenda i Nyagatare ejo ku wa gatandatu tariki 26Ukwakira 2019.

  APR FC izakina na As Muhanga saa cyenda i Kigali kuri stade Regional ya Nyamirambo ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019.

  Liverpool ikazakina na Tottenham Hotspur saa kumi n’ebyiri ku cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka