Amafoto: Awilo Longomba yasezeye abantu badashize ipfa mu gitaramo

Abitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction cyari cyatumiwemo Umunyekongo Awilo Longomba, batashye bagaragaza kudashira ipfa kubera kuryoherwa n’umuziki w’uyu muhanzi.

Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, gitangira ahagana saa yine z’ijoro, gisozwa saa sita zuzuye.

Nubwo ubwitabire butari ikirenga, abaje muri iki gitaramo bagaragaje kwishima, ndetse bigeze ku mushyitsi mukuru ariwe Awilo Longomba, bahaguruka mu byicaro byabo babyinana nawe zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka Gater le coin n’izindi.

Igitaramo cyatangijwe n’itsinda rya Neptunes Band nk’ibisanzwe, ikurikirwa na Mani Martin waje no guha akanya umuhanzi Bill Buzima, hanyuma hajyaho uwari wazinduye benshi ariwe Awilo Longomba.

Uyu muririmbyi wa Rumba yaririmbye igihe kitagera ku isaha abantu babyinira mu ntebe zabo karahava, ava ku rubyiniro saa sita zigeze bigaragara ko abantu bagishaka kubyiba ibihangano bye.

Kigali Jazz Junction Awilo Longomba yatumiwemo, ni igitaramo kimaze kuba ngarukakwezi, gitumira umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyo minsi, cyangwa bakanyujijeho, uwari uherutse kuza mu kwezi gushize akaba ari umunya Nigeria Jonny Drille.

Dore amwe mu mafoto y’iki gitaramo:

Amafoto: Nyirishema Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka