Abategura iserukiramuco Iteka Festival bifuza kurigeza mu gihugu hose

Ubuyobozi bw’Umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda usanzwe utegura Iserukiramuco ‘Iteka African Cultural Festival’ bwatangaje ko bwifuza kugeza ibikorwa by’iri serukiramuco mu gihugu hose mu buryo bwo kugira uruhare mu kukimenyekanisha binyuze mu bukerarugendo.

Kuva tariki 24 kugeza 27 Mutarama 2024 nibwo hateganyijwe iri serukiramuco ku nshuro yaryo ya kabiri, aho rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafurika no kugaragaza uruhare rw’umuco mu kongera kubaka no gusasira ubumwe n’amahoro.

Mu kiganiro kigamije gusobanura iri serukiramuco, Yannick Niyonzima, umwe mu baritegura, yavuze ko bagira iki gitekerezo bifuzaga ko ubuhanzi buba igikoresho cy’ubumuntu ariko bikajyana no guteza imbere umuco.

Yavuze kandi ko bifuza ko iri serukiramuco riba umwanya mwiza wo guhanga imirimo binyuze mu buhanzi, ndetse ubushobozi mu kuritegura bwarushaho kwiyongera rikagera mu gihugu hose mu kumenyekanisha ibyiza byacyo no guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati: “Turifuza guteza imbere umuco, kurema imirimo turwanya ubushomeri binyuze mu buhanzi, kugira ngo bigire ingaruka zigararaga ku iterambere ry’Igihugu. Bibaye ngombwa twageza ibikorwa byacu mu gihugu cyose kuko binafasha kukimenyekanisha mu buryo bw’ubukerarugendo.”

Yavuze ko intego z’iri serukiramuco uretse guteza imbere ubuhanzi bugamije ibikorwa by’ubumuntu, rigomba no kuba umwanya mwiza wo gutuma abahanzi bagira ubufatanye hagati yabo.

Ati: “Intego ni ugukomeza ibikorwa kuko icyo tugamije ni ukwimakaza umuco wa Afurika, amahoro n’ubumwe, guteza imbere ubuhanzi ariko bugamije ibikorwa by’ubumuntu ndetse n’ubufatanye hagati y’abahanzi.”

Yannick Niyonzima uri mu bategura Iserukiramuco rya Iteka Cultural Festival
Yannick Niyonzima uri mu bategura Iserukiramuco rya Iteka Cultural Festival

Abategura iri serukiramuco batangaza ko ku nshuro ya mbere baritangiza mu Rwanda, byaberetse urukundo Abanyafurika muri rusange bafitiye umuco wabo. Hari kandi no gufasha abana bafite impano mu kuzigaragaza.

Michael Makembe uri mu bahanzi bitabiriye iri serukiramuco yavuze ko abazaryitabira bazanyurwa n’ibyo bazabona by’umwihariko bakazagaragaza ishusho nyayo y’ahazaza h’umuziki gakondo.

Ati: “Ibyo dukora muri iri serukiramuco, ni ibishimisha Abanyarwanda, tubaha umuziki ukora ku mutima no kwerekana ejo hazaza h’umuziki gakondo.

Yavuze ko bifuza ko n’umuntu utumva Ikinyarwanda anyurwa n’umuco gakondo kuko ari amahirwe yo kugaragariza buri wese icyo abahanzi gakondo bashoboye.

Ati: “Turifuza ko n’utabasha kumva Ikinyarwanda, anyurwa n’umuco gakondo wacu kuko aya ari amahirwe tugize yo kugaragaza umuco wacu ndetse n’icyo dushoboye. Rero abazabyitabira batwitegeho udushya kuko ibyo dukora ni byo bidutandukanya n’abandi bahanzi.”

Iserukiramuco Iteka African Cultural Festival ku nshuro ya kabiri (Second Edition, IACF2024) ritegurwa n’umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Art, a Tool for Humanity”.

Uretse Michael Makembe hazaba hari n’abandi bahanzi barimo Josh Ishimwe, Himbaza Club, Intayoberana, Club Intwari, Chorale Regina Pacis, Abeza B’Akaranga, Umut Arts n’abandi.

Michael Makembe uri mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco
Michael Makembe uri mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco

Iri serukiramuco rizabera ku bibanza bitandukanye birimo Institut Français Kimihurura, Campus Remera (KIE) hamwe na Camp Kigali ahazabera icyiciro cya nyuma (Grand Finale) ku itariki 27 Mutarama aho kwinjira azaba ari guhera ku mafranga 5000Rwf (www.rgtickets.com).

Mu bindi bizaba biri muri iri serukiramuco birimo expo izaba iri kubera kuri Institut Français hamwe na gahunda yiswe School Intercultural Talents aho ibigo by’amashuri bizaba biri mu marushanwa hakoreshwa art and culture ku insanganyamatsiko ivuga ngo “The Rights Of Children in the Digital Environment and Drug Abuse Awareness”

Iyi Festival intego yayo ni ukugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafrica, no kugaragaza uruhare rw’umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe. Hazaba harimo imbyino, ubugeni, Imyambarire, ikinamico n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka