Abahanzi bavuga iki ku kuba batumirwa mu nama za Politiki bagasusurutsa abazitabiriye?

Mu Nama y’Umushyikirano yo muri 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabiye abahanzi ko bajya bagaragara mu nama zitandukanye zibera mu gihugu, bagasusurutsa abazitabiriye, kuko ari amahirwe yo kwerekana ubuhanga bwabo ndetse no kubona akazi nk’abatunzwe n’umuziki.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bahanzi ngo yumve icyo babivugaho, bamwe bavuga ko amahirwe yo gutarama atabuze ahubwo ko ikibazo ari imiterere y’indirimbo zo kuririmbira imbere y’abanyacyubahiro.

Uwitwa Rumaga yagize ati “Erega amahirwe yo kujya muri izo nama no kuzitaramamo si cyo kibazo, ahubwo twe nk’abahanzi ni ibihe bihangano dufite bitugeza kuri ayo mahirwe? Kuko niba uririmba izo mu kabari ntabwo wajya kuzishyira mu rusengero. Abahanzi nitwe tugomba kureba ibihangano dukora n’aho bitugeza.”

Ku rundi ruhande, Ama G The Black we abona ari iterambere kubona Leta itekereza ku bahanzi, ati “Kuba badutekerezaho mu nama ni iterambere ku mpande zombi kuko ni bo bahitamo abo batumira.”

Itsinda rya Symphony Band ni rimwe mu bahanzi bakunze gutumirwa mu nama zikomeye mu gihugu. Umwe mu bagize iryo tsinda witwa Etienne Niyontezeho avuga ko ari amahirwe n’inzozi za benshi kuba bataramira ahantu nk’aho, na we agashima Minisitiri Utumatwishima wabisabiye abahanzi.

Ati “Ku muhanzi wese ni amahirwe n’inzozi za benshi kuba watarama imbere y’abayobozi batandukanye bo mu gihugu ndetse n’abashyitsi. Gusa hari abahanzi batabona ayo mahirwe bitewe n’ibihangano byabo bitajyanye n’izo nama kuko harimo ibishegu byinshi (amagambo y’urukozasoni). Twe tubona ayo mahirwe kuko dusubiramo ibihangano bitandukanye ntabwo ari ngombwa ko dukora ibyo twahimbye.”

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka