Melanie Brown wo mu itsinda “Spice Girls” yahishuye ihohoterwa yanyuzemo mu rushako

Melanie Brown, umuhanzikazi wamenyekanye mu itsinda “Spice Girls” ryo mu Bwongereza, ryakunzwe mu ndirimbo “Wannabe” yahishuye ubuzima bushaririye bw’ihohoterwa yanyuzemo mu rushako rwatumye asubira kubana na nyina ndetse akisanga nta nakimwe agisigaranye.

Uyu mugore w’imyaka 48, yavuze ko gufata icyemezo cyo gusubira iwabo kubana na nyina, byabaye mu 2019, ubwo itsinda the Spice Girls ryari mu bitaramo bizenguruka u Bwongereza.

Melanie Brown, wamenyekanye ku kazina ka Mel B, avuga ko n’ubwo itsinda ryabo hambere ryakoze amateka ndetse rikinjiza n’amafaranga menshi, ariko byageze aho nyuma mu rushako rwe yisanga ntacyo agisigaranye.

Ati: “Nyuma yo kuva mu rushako rwari rurimo ihohoterwa, nasigaye ari nkaho nta kintu na kimwe nsigaranye.”

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko muri ibyo bitaramo yitabiriye n’itsinda rye mu 2019, yabashije kwinjiza amafaranga, ariko atamugiriye akamaro kuko yahise yose ayajyana mu manza yari arimo ndetse andi ayishyura uwahoze ari umugabo we Stephen Belafonte, ari nawe ashinja kumukorera ihohotera.

Brown yagize ati: “Ntabwo nahohotewe gusa mu marangamutima no ku mubiri, ahubwo nanahohotewe mu buryo bw’amafaranga.”

Avuga ko byageze aho atungwa n’amafunguro aciriritse akozwe mu ifarini ubwo yavaga mu rushako akajya kubana na nyina mu mujyi wa Leeds mu majyaruguru y’u Bwongereza.

Belafonte, wari umugabo wa Mel B akaba kandi umwanditsi wa za filime, nubwo yashinjwaga ihohotera yakoreraga umugore we, yakomeje kubihakana.

Mu 2017, aba bombi baje kumvikana mu ibanga uburyo bashyira akadomo ku rushako rwabo, ndetse baza kubiheraho mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, urukiko rurabatandukanya.

Muri ubwo bwumvikane, Mel B yemeye kwishyura Belafonte amadolari y’Amerika ibihumbo 350 (Asaga miliyoni 450Frw) ndetse yongeraho amadolari ibihumbo bitanu (Asaga miliyoni 6Frw) yagombaga gutanga buri kwezi y’indezo y’umwana wabo w’umukobwa witwa Madison.

Uyu muririmbyikazi amaze igihe avuga ibihe bikomeye yanyuzemo mu buzima, byari byuzuye guhohoterwa, ndetse yaje no kubishyira mu gitabo cye yise “Brutally Honest”, cyangwa se ugenekereje mu kinyarwanda “Ukuri kwambaye ubusa”.

Mel B yavuze ko ubwo yafataga umwanzuro wo gusubira kuba mu mujyi wa Leeds byamugiriye akamaro gakoneye bituma yongera kwiyubaka ndetse ashima nyina wahoraga umutera imbaraga.

Yagize ati: “Mama yambereye wa muntu washoboraga kumbwira ko kuba naramutaye meze neza. Ariko ukuri kw’ibintu si ko kwari kumeze.”

Mu 2018, Mel B wakomeje kwamagana no kugaragaza ububi bw’ihohoterwa, yagizwe ambasaderi w’umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza witwa “Women’s Aid”, uharanira guca ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore n’abana.

Mel B avuga ko kugeza ubu bitewe nibyamubayeho kuvuganira abakorewe ihohoterwa ryo mu ngo byabaye igice kinini cyane cy’ubuzima bwe.

Yagize ati: “Ndarimenyekanisha kandi nkavuga ku ihohoterwa ndetse nkavuga ku byo nanyuzemo. Ndi ijwi ry’abandi bose bari hanze aha badafite kivugira, badashobora kumvwa, igitekerezo cyabo kidashobora kumvikana.”

Melanie Brown yavuze ko ahantu hose umuntu yaba aherereye hatari ihohoterwa iryo ariryo ryose haba ari heza kuko biba bimeze nko gutangira ubuzima bushya, ukiga no kwigirira icyizere.

Mu 2022, uyu muririmbyikazi yemereye Rory McPhee, kuzamubera umugore ndetse bombi barateganya gusezeranira muri Kiliziya nkuru ya St Paul’s Cathedral, I London.

Spice Girls ni itsinda ry’Abongereza, ryashinzwe mu 1994, ryamamayemo abaririmbyi bakomeye nka Melanie Brown, Melanie Chisholm, Emma Bunton, Geri Halliwell, Victoria Beckham, umugore w’icyamamare muri ruhago Davi Beckham.

Spice Girls ifite amateka n’ibigwi bidasanzwe mu muziki wo ku Isi. Indirimbo zabo zakundwakajwe imyaka myinshi mu bice bitandukanye byo ku Isi ndetse kugeza ubu umuntu wese wumvise indirimbo zabo aryoherwa n’ubuhanga buzumvikanamo.

Mu 1996 iri tsinda ryo mu Bwongereza ryari rikunzwe cyane. Abakobwa bari barigize Geri Halliwell, Mel B, Mel C, Emma Bunton na Victoria (Beckham) bari ibyamamare mu buryo bukomeye ku Isi.

Muri uyu mwaka iri tsinda rizizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize bakoze igitaramo cya mbere ndetse abantu benshi basaba ko iri tsinda ryakongera kuririmbana uko ryari rigizwe n’abatanu.

Melanie Brown yavuze ko aramutse ariwe ufata icyemezo ryakongera rigasubirana kuko igisabwa gusa kwaba ari ukubishyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka