Kubera amateka twaciyemo, Nta hangana dukeneye - The Ben

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yavuze ko atifuza igitaramo cyo guhangana we na Bruce Melodie, ahubwo hagateguwe igitaramo cyabahuza bombi bagashimisha abafana babo.

The Ben ntiyifuza ihangana rye na Bruce Melodie
The Ben ntiyifuza ihangana rye na Bruce Melodie

The Ben yatangaje ibi mu gihe yiteguraga guhagaruka mu Rwanda yerekeza muri Canada aho azasusurutsa abazitabira inama ihuza urubyiruko izwi nka Youth Convention izabera muri iki gihugu kuva tariki 25 kugeza tariki 26 Ugushyingo 2023.

‘The 2023 Rwanda Youth Convention’, izabera mu mijyi ya Ottawa na Gatineau yo muri Canada , aho izaba ibaye ku nshuro yayo ya karindwi, The Ben akazayitabira nk’umushyitsi w’imena uzanasusurutsa urubyiruko ruzayitabira.

Uyu muhanzi mbere yo kwerekeza muri Canada, yabajijwe n’itangazamakuru icyo atekereza ku magambo yavuzwe na Bruce Melodie ku bijyanye no kuba hategurwa igitaramo bagahanganira ku rubyiniro, asubiza ko iryo hangana ridakenewe.

Ati: “Bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, nta battle (ihangana) dukeneye hano. Ijambo battle ntabwo rikenewe.”

The Ben yakomeje avuga ko hagakwiye gutegurwa igitaramo cye na Bruce Melodie, kigamije gushimisha abanyarwanda bagataha bishimiye.

Ati: “Habaho ahubwo igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie, mugihe runaka tukaza tugashimisha abanyarwanda, tugashimisha abafana ba Bruce Melodie, aba The Ben, abantu bagataha banezerewe.”

Mu minsi ishize nibwo hakomeje kuzamuka umwuka umeze nk’uhanganisha aba bahanzi bombi, ndetse Bruce Melodie, avuga ko rwose abantu nibashaka kuzana The Ben ngo bahanganire ku rubyiniriro, ko yiteguye kuzamucishaho akanyafu nta bwoba afite.

Bruce Melodie yabitangaje ubwo hari hamaze iminsi havugwa iby’uko yanga The Ben, ndetse akaba yaranageze aho ashaka kumwicira igitaramo yari afite mu gihugu cy’u Burundi.

Melodie yavuze ko nta kintu na kimwe kibi yifuriza The Ben, ahubwo ko ababimubwira ko amwanga aribo babi, ndetse ko agomba no kuzajya abyirengagiza agakomeza gahunda ze.

Ibi kandi byageze ku rundi rwego, nyuma y’uko The Ben agiye gutaramira mu Burundi akakirwa n’ibihumbi by’abafana kuva ku kibuga cy’indege kugeza mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Bujumbura.

Ibi byatumye hari abafata Bruce Melodie nk’umuhanzi ufite igikundiro gikomeye muri iki gihe nk’umwe mu bagezweho, naho The Ben akaba ari umuhanzi ufite igikundiro bigoye kuzabona undi muhanzi wakigeraho nubwo hashira igihe adakora imiziki.

Iri hangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie kandi ryageze aho riva mu bafana rigera no muri bamwe mu banyamakuru bavugaga ko bayobotse Team B [Team Bruce Melodie] abandi bagaragaza ko bayobotse Team B [Team The Ben].

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, aherutse kunyuza ubutumwa ku rubuga rwa ‘X’, anenga abakomeje gushaka guhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie, abibutsa ko nta musaruro bitanga, ashimangira ko bidakwiye kuko bishobora kuzamura umwuka mubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kbx nkunda aba bahungu barabyumva ibintu bya music ahubwo natwe nukudufasha dufite impano

TuyizereLucien yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka