Guhuriza Kendrick Lamar na Zuchu ku rubyiniro ni uguhuza ibidahura?

Inkuru y’uko umuraperi Kendrick Lamar azaza mu Rwanda yashimishije benshi mu bakunda iyi njyana, ikibazo cyakurikiye ni ukwibaza undi muhanzi bazajyana kuri urwo rubyiniro.

Kendrick Lamar
Kendrick Lamar

Nyuma y’uko hasohotse urutonde rw’abandi bahanzi bazaririmba uwo munsi barimo Bruce Melodie, Zuchu wo muri Tanzaniya uririmba bongo, Ariel Wayz, Dj Toxxyk n’umubyinnyi Sherrie Silver. Iyo witegere uru ruutonde ubona ko nta wundi mu raperi uri kuri uru rutonde yaba uwo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bahise bibaza impamvu nta wundi muraperi uri kuri uru rutonde. Ariko se byari ihame ntakuka ko ahaboneka? Ese ubundi guhuriza abahanzi mu gitaramo kimwe bigendera ku ki?

Zuchu
Zuchu

Twaganiriye na Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP itegura ibitaramo mu Rwanda bihuza abahanzi batandukanye, maze tumubaza ikigenderwaho ngo bahitemo abazaririmba mu gitaramo runaka.

Yagize ati “Iyo tugiye gutegura abahanzi bazaririmba ku rubyiniro tureba abazitabira icyo gitaramo umuziki bakunda. Ni ukuvuga ngo nimba ari nk’umuhanzi uririmba afrobeat kandi akaba ari we muhanzi mukuru ni we twubakiraho, hakajyaho abandi bahanzi ba afro beat cyangwe se indi njyana bijyana.”

Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP
Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP

Kugira ngo umuntu asubize ikibazo benshi bibaza ukuntu umuraperi azahurira hamwe n’abaririmba afro beat, abandi baririmba bongo n’inzindi njyana, twaganiriye na Liz Agbor Tabi visi peresida wa Global citizen ushinwe ibya politike n’imibanire mpuzamahanga ari na bo bateguye iyi konseri izazamo Kendrick Lamar.

Yagize ati “Global citizen ni urubuga mpuzamahanga rugamije kurandura ubukene bukabije, dukorana n’abantu batandukanye harimo abahanzi baturutse imihanda yose.
Mu bitaramo dukora tuba dushaka guha urubuga abantu batandukanye ngo bageze amajwi yabo kure hashoboka.

Ni yo mpamvu uyu mwaka tuzakorana n’abahanzi baririmba injyana zitandukanye yaba rap, afrobeat, bongo… Ikindi abazitabira iki gitaramo bazaba baturutse ku isi yose rero ntago ari igitaramo cya rap n’ubwo umuhanzi mukuru aririmba rap”.

Global Citizen ni urubuga rukora ibikorwa bigamije kurandura ubukene bukabije ifite umushinga witwa Move Africa w’imyaka itanu ugamije guteza imbere ubuzima, uburinganire, kurwanya imihandagurikire y’ikirere, guhanga imirimo n’amahirwe yubukungu.

Iyi Move Africa ifitanye ubufatanye na RDB aho bazakorera mu Rwanda iyi myaka 5. Ibi bakabikora binyuze mu cyo bise pop and policy model aho bifashisha umuziki nk’ururimi ruhuza bantu bose kandi ukifashishwa mu gutangira ibiganiro bishaka ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka