Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss East Africa 2021

Uwari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss East Africa 2021, Umunyana Shanitah, ni we wegukanye ikamba akaba abaye Nyampinga w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, iryo kamba akaba yaryambikiwe muri Tanzania.

Miss Umunyana Shanitah, yegukanye iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 11 bari kumwe mu irushanwa, kuko bose hamwe bari 12 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo, Tanzania n’ibindi.

Uko ari 12, abo bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ayo marushanwa, nko kuvugira mu ruhame, kugenda nka ba nyampinga n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twizere ko azitwara neza ntamere nka bamwe mu babaye Miss Rwanda nyuma bakabyara ibinyendaro.Ubwiza butuma benshi biyandarika.Birababaje.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka