Umuhanzi Slaï yongeye gushimisha abakunzi b’injyana ya Zouk
Umuhanzi Patrice Sylvestre wamamaye ku izina rya Slaï ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa yashimishije Abanyarwanda n’abandi bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali tariki 22 Gashyantare 2019.
Muri icyo gitaramo kandi, habaye umuhango wo kunamira Oliver Mtukudzi wo muri Zimbabwe witabye Imana tariki 23 Mutarama 2019.
Nk’uko byari byitezwe, abitabiriye icyo gitaramo bagaragaje ibyishimo byo kongera kumva injyana ya zouk iririmbye mu rurimi rw’igifaransa.
Umuhanzi Slaï akigera ku rubyiniro mu ma saa tanu z’ijoro yaririmbye indirimbo eshanu. Abari mu gitaramo bagaragaje ko inyinshi mu ndirimbo ze bari bazizi, bafatanya na we kuziririmba.
Muri iki gitaramo kandi ikindi cyatunguye abantu ni uko Slaï yumvikanye aririmba indirimbo ‘Slowly’ y’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard, wamamaye ku izina rya ‘Meddy’.
Imwe mu ndirimbo zahagurukije abantu cyane ni indirimbo ‘Flamme’ yakunzwe n’abatari bake. Bayibyinaga bagaragaza akanyamuneza ku maso, ari na ko basubiragamo amagambo yayo yose uko yakabaye.
Mu gihe yashaka gusoza igitaramo, abacyitabiriye bamugaragarije ko bagishaka ko abataramira, bamusaba gusubiramo indirimo yamugize icyamamare ku isi hose ari yo ‘Flamme’, na we yubaha ubusabe bw’abakunzi be ayisubiramo.
Slaï muri iki gitaramo ntiyahwemaga gushimira Abanyarwanda urugwiro bamwakiranye, avuga kandi ko akurikije indirimbo ajya yumva, zigaragaza ko mu Rwanda hari impano idasanzwe y’umuziki.
Umuhanzi nyarwanda Yverry na we waririmbye muri iki gitaramo yasusurukije abari bacyitabiriye, ndetse banamugaragariza ko indirimbo ze na zo bamaze kuzimenya kandi bazikunda, zirimo nk’iyitwa ‘Nk’uko Njya Mbirota’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|