Umuhanzi Emerance Gakondo yakoze ubukwe bubereye ijisho

Umuhanzi Dukuzimana Emerance uzwi nka Emerance Gakondo ni umukobwa umaze kumenywa cyane biciye mu ndirimbo ze aririmba mu njyana gakondo, akaba yamaze gukora ubukwe n’umusore yihebeye.

Uyu muhanzikazi yakoze ubukwe tariki 18 Nzeri 2022, n’umugabo we Kayiranga Eric, mu birori bibereye ijisho, bwitabirwa na bamwe mu nshuti ze ndetse na bamwe mu bahanzi batandukanye.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Emerance Gakondo, yasabwe n’umukunzi we ko yamubera umugore, ndetse bahishura ko bateganyaga guhita bakora ubukwe.

Kuri ubu Emerance Gakondo ni umuhanzi umaze gutera intambwe ikomeye mu gukora umuziki gakondo dore ko afite ibihangano bitandukanye. Mu ndirimbo ze harimo Ndate u Rwanda, Igitego ndetse na Mama.

Mu 2018, ni bwo Emerance yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka