Kigali: Hateguwe igiterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya

Umuryango Grace Room Ministries ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa, kigamije gufasha ibyiciro bitandukanye kuva mu ngeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge, uburaya n’ibindi.

Umuyobozi w’umuryango Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yasobanuye ko ivugabutumwa ryo hanze bateguye rigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ati: “Twateguye iri vugabutumwa tugamije kurwanya ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ibyo bibazo byiganjemo ibiyobyabwenge, abana bato batwara inda zitateganyijwe n’ibindi. Twizera ko mu bunararibonye twagize mu biterane bitandukanye byagiye bihuza urubyiruko byatanze umusaruro ukomeye, aho abantu batura (kwatura) ibintu bikomeye bakoraga batabwira ubuyobozi cyangwa ababyeyi, ariko kubera ijambo ry’ Imana ribakora ku mutima bakabasha kubivamo, bityo rero ni yo mpamvu twateguye iki giterane gitumiwemo buri wese hagamijwe gutanga umusaruro mwiza”.

Akomeza avuga ko ubu buryo bushya bazakoresha bwo gusanga abantu bifuza, buzatanga umusaruro kuko ubusanzwe ngo bahamagaraga abantu bakabasanga aho bakorera, hakaba wenda hari abo byakumiraga kwisanzura no kwisanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Rugabirwa Deo, avuga ko iki giterane bakitezemo byinshi. Ati: "Uyu munsi turegera abajya mu biyobyabwenge, abijandika mu ngeso mbi zose. Iki giterane rero tucyitezemo byinshi cyane birimo gufasha abaturage kugirwa inama babivemo. Kuri ubu imibare y’abijanditse mu biyobyabwenge ntayo dufite neza kuko hari abakibihisha".

Rugabirwa yongeyeho ko ibiterane byabanje mbere byagiye bifasha cyane, ari na yo mpamvu n’iki cyateguwe. Ati: "Byatanze umusaruro, kuko kuri uyu munsi ubuhamya bw’ababivuyemo nibwo twifashisha guhindura abandi kandi twizera ko gitanga umusaruro cyane ko baraba bari kubibwirwa n’abahoze muri izo ngeso ubu bakaba bafite ibindi bakora".

Avuga ko kandi iki giterane gishobora kuzajya gikorwa kenshi mu mwaka ati: "Igiterane gishobora kutaba ngarukamwaka ahubwo kikaba na mbere y’uko dusoza uyu kugira ngo ubuhamya bw’ababivuyemo bukomeze bufashe abandi guhinduka".

Mu myaka ine bamaze bakora, Pastor Julienne avuga ko bafite ingo 74 ziyemeje guhinduka zikava mu bikorwa bibi zigizwe n’abantu 351.

Grace Room Ministries imaze imyaka ine ikaba ikora ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri mu byiciro bitandukanye, aho mu yisumbuye bishyurira abanyeshuri 10, mu mashuri abanza n’inshuke bakishyurira abanyeshuri 8, imyuga bakaba 9.

Umuyobozi w'umuryango Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yasobanuye ibyerekeranye n'iki giterane
Umuyobozi w’umuryango Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yasobanuye ibyerekeranye n’iki giterane

Pastor Julienne Kabanda avuga ko bateganya no kwishyurira Kaminuza abanyeshuri 20 barangije amashuri yisumbuye, ko bikinozwa neza n’itsinda ribishinzwe hamwe n’abafatanyabikorwa.

Pastor Kabanda avuga ko intego za Grace Room Ministries ari uguhindura ubuzima binyuze mu ijambo ry’Imana (Inyigisho, ibiterane n’ibiganiro) ndetse no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no kubongerera ubushobozi.

Ubwo bufasha bukorwa mu byiciro bitatu bugizwe no gufasha kujyana mu mashuri abana bo mu miryango itishoboye, gufasha urubyiruko n’abagore bayoboye ingo zitishoboye kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Harimo kandi no gufasha abatakibashije kwikorera bagizwe n’ibyiciro by’abakuze, n’abafite uburwayi buhoraho.

Iki giterane kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, cyateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwirinda inda zitateguwe, gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo no kwiyegurira Imana.

Kirabera ku kibuga cy’ishuri Umwungeri Mwiza (Good Shepherd Primary School) riri mu Murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Marembo.

Iki giterane kandi kirarangwa n’ibiganiro, amarushanwa y’urubyiruko hatangwe n’ibihembo, kikaba gihuza abantu baturutse mu matorero atandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka