Iyo bataza kuba abahanzi ubu baba bakora iki? Igice cya I

Babanje gukora akandi kazi kabinjirizaga kakanabatunga mbere y’uko tubamenya, kandi bamwe ntibakaretse babifatanya n’umuziki n’urwenya.

Iyi mirimo tutamenye ni na yo yatumye benshi babona igishoro cyo kubaka amazina bafite ubu. Ibi byamamare twabimenye nyuma yo kwinjira mu kazi kabihuza n’itangazamakuru, ariko iyo bataza kumenyakana dore ibyo bamwe baba bakora.

Ama G The Black: Uyu muhanzi w’injyana ya Hip Hop, amaze imyaka myinshi mu muziki, ariko igihe cyose yawumazemo ataratangira kuwubonamo amaramuko, yavanaga amafaranga mu kazi ko gukanika amafirigo.

Ama G, n’ubu aracyakora aka kazi kandi yemera ko ari ko yakuyemo igishoro igihe umuziki wari utarabyara umugati. Aka kazi ntiyigeze akareka kuko anafite ikompanyi y’ubucuruzi yanditse muri RDB, ikora aka kazi. Kuri we, iyo ataza kujya gukora umuziki nk’umwuga, birashoboka ko Ama G The Black aba ari umwe mu bakanishi bashakishwa mu Rwanda.

Croidja : Ni umusore uzi guhogoza mu itsinda rya Just Family, akaba n’umwe mu barishinze. Croidja mbere y’uko ajya mu buhanzi, yari umudozi ufite iseta i Nyamirambo, ndetse no muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi, ni ko kazi yakoraga.

Uyu yagiye adoda imyenda itandukanye y’abahanzi, akanadoda imyambaro itsinda rye ryambaraga mu birori. Nubwo utamwita umunyamideri, ni umudozi wabigize umwuga ku buryo n’amafaranga yo mu muziki iyo abaye make yiyambaza ayo mu mwuga w’ubudozi.

Senderi International Hit: Uyu ni umuhanzi uzwiho kugira udushya no kugaragaza ubudasa ku rubyiniro. Izina rye ryamamaye mu muziki mu myaka irenga 15 ishize, ariko Senderi asanzwe ari umwarimu wigisha gutwara imodoka. Bamwe mu bo yigishije ntabwo bazwi, ariko uzwi cyane ni The Ben yigishije gutwara imodoka igihe yari atarajya muri Amerika.

Akazi ko gutwara imodoka nk’umwuga Senderi yakamazemo igihe kuko amakuru avuga ko Nzaramba Eric Senderi waje kwitwa International Hit, yabaye umushoferi w’uwari Perefe wa Kibungo imyaka myinshi akaba yaranatwaye abandi bayobozi batandukanye mu myaka ya za 2000 kugeza muri 2004 mbere y’uko atangira gukora umuziki.

Bushayija: Benshi mu bazi iri zina, barizi kubera indirimbo yacaga kuri Radio Rwanda yitwa “Elina” benshi bajyaga bita ‘Umuhanda Kigali Butare’. Gusa uyu ni umunyabugeni wabigize umwuga, ku buryo n’umuziki utigeze umutunga kurusha ubugeni.

Uretse kuba yarabaye umwalimu mu ishuri ryo ku Nyundo yigisha gushushanya, uyu yaje no gushinga ahantu akorera ako kazi ka buri munsi, ku buryo mu biganiro avuga ko gushushanya by’abanyabugeni ari byo bimutunze. Ajya ashushanya amashusho agurishwa za Miliyoni, ibindi bishushanyo bikajyanwa mu maserukiramuco akomeye ku isi.

Jay Polly: Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, iyo ataba umuhanzi birashoboka ko yari kumenyekana kubera gushushanya. Mu ndirimbo ye ‘Umwami Uganje’ hari aho aririmba ngo “Umushushanyi utanywa utarya utajya unaseka”.

Gushushanya ni akazi Jay Polly yakoze kanamuhesha amafaranga atarasarura imbuto y’umuziki, ndetse mu gihe yabaga ari muri Guma Guma, ibitambaro bishushanyijeho amashuho ye abafana babaga bafite ni we wabaga wabishushanyije. Muri iyi minsi Jay Polly afite gahunda yo guteza imbere uyu mwuga ku buryo wanaba ubuhungiro igihe mu muziki byaba bitameze neza.

Danny Vumbi: Uyu muhanzi wa Afrobeat iyo ataza kuba umuhanzi, ngo aba ari umwarimu w’imibare mu mashuri yisumbuye. Ibyo kwigisha imibare ni byo yize mu ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE) aranabikora mu ishuri ryisumbuye rya APADE. Danny Vumbi avuga ko yigishije imibare imyaka ibiri muri iri shuri anigisha umuhanzi The Ben wigaga mu mwaka wa kane.

Nyuma y’iyi myaka ibiri yigisha, uwari umwarimu yagiye gusaba akazi mu nzego z’ibanze, ahabwa akazi ko kuba umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu, abimaramo imyaka itanu, muri 2010 ava muri aka kazi agaruka i Kigali gushaka ubundi buzima.

Platini: Umuririmbyi n’umubyinnyi wo mu itsinda rya Dream Boys, umupira wari amahitamo ya mbere igihe yigaga mu mashuri yisumbuye umuryango we wari waramuhaye umurage wa Ruhago ari na ho hakomoka izina ‘Platini’.

Platini yanageregaje kwinjira mu makipe y’igihugu y’abakiri bato mu byiciro bitandukanye, ariko kuririmba n’amashuri bibangamira iyi mpano yo guconga ruhago. Iyo ataba umuhanzi, birashoboka ko ari umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru, n’ubwo ubu asigaye akina uwo ku cyumweru.

Zizou: Hagati ya 2005 na 2006, Zizou yari umukinnyi w’ikipe nkuru ya Electrogaz, yayinjiyemo avuye mu ikipe y’abana y’iyi kipe anatozwa na Abdu Mbarushimana.

Muri uwo mwaka wa 2006, Zizou ari mu basore bato batoranyijwe kujya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, ariko mu gihe gito ahita asezera iby’umupira w’amaguru yinjira mu bucuruzi bw’umuziki.

TMC: Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, TMC yigaga ibya siyansi kandi ngo yarabikundaga ku buryo yumvaga byaba akazi ke ka buri munsi. TMC arangije kaminuza yagiye kwimenyereza imikorere y’ingufu z’amashanyarazi akoreshwa mu ruganda rwa Bralirwa, yambara isarubeti n’ingofero by’abakanishi ajya mu nsinga akirirwa azigenzura. Kuri we ngo iyo ataba umunyamuziki yari gukomeza aka kazi, cyangwa akinjira muri Politike kuko na yo ayikunda.

Tom Close: Uyu muhanzi w’inararibonye muri R&B akunda gufatwa nk’icyitegererezo cy’umuhanzi wageze ku nzozi z’umuziki akanafatisha ubuzima busanzwe. Mu buryo butabangamiranye, umuziki we yawufatanyije n’ishuri ry’ubuganga, anarangije akomeza ubuvuzi adahagaritse umuziki kugeza n’ubu. Umuziki watumye benshi bamumenya, ariko iyo atawukora, aba ari umuganga nk’uko n’ubu ari we.

Gratien Niyitegeka: Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya, yamaze igihe kinini afatanya ubuhanzi no kwigisha mu ishuri ryisumbuye rya FAWE yigisha ubumenyi bw’isi. Yamaze igihe kinini yaratinye kurekura aka kazi ngo yirundurire muri sinema, no gusetsa, ariko ubu ntabwo agikora aka kazi. Iyo ataza kuba umuhanzi muri ubu buryo, birashoboka ko ubu aba acyuzuza ibidanago anakosora imikoro y’abanyeshuri.

Tonzi: Uyu ni umuririmbyi w’injyana zaririmbiwe Imana. Uretse iyi mpano yo kuririmba, ngo mu gihe yari umunyeshuri muri APACE, yari umukinnyi ukomeye wa Volleyball, ku buryo inzozi ze zari ukuzaba umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball, kandi ngo yumvaga ari hafi kubigeraho. Umuziki wabaye nk’utambamira iyi mpano, bituma amesa kamwe ajya kuririmba.

Yvan Buravan: Hashize igihe gito yinjiye mu muziki, nyamara mbere yaho yari umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru. Ubucuti bwe na Yannick Mukunzi na Bertrand Iradukunda n’abandi bakinnyi, ntabwo ari ubwa vuba kuko babaye inshuti za hafi kuva kera bagikorana imyitozo mu makipe y’abana. Umuziki waganje umupira amesa kamwe, ariko ngo iyo kuririmba bitabaho aba ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda.

Bruce Melodie: Itahiwacu Bruce, akazi ke kahuraga cyane na muzika ariko ntabwo byari ukuririmba. Kubera kumara iminsi myinshi ari umucuranzi wa Chorale yaririmbagamo i Kanombe, Bruce Melodie yaje kwirundurira mu kazi ko gutunganya umuziki (Producer), bituma anashinga studio ntoya yakoreragamo mu rugo. Ibyo kuririmba byaje nyuma nko kugerageza izindi mpano akeka ko afite.

Young Grace: Akazi yakundaga yanakoze, ni ako kumurika imideri. Uretse kuyimurika, avuga ko yumvaga yazanaba umudozi akajya anahimba imyambaro nk’abandi banyamideri bagezweho, ariko biza kurangira yirunduriye mu muziki. Iby’imideri avuga ko bitararangira, kuko n’ubu ngo ashaka gushinga inzu y’imideri ndetse yashyize hanze imyenda y’imbere yitwa Young Grace.

Bull Dogg: Uretse kuba umwanditsi w’ibisigo ashyira muri Hip Hop, iyo adakora aka kazi aba ari umwalimu mu mashuri yisumbuye nk’uko yanabyigiye muri kaminuza. Muri 2012, Bull Dogg yagiye kwigisha kimwe n’abandi banyeshuri ba KIE bimenyerezaga umwuga, ariko ubusanzwe ngo aka ni akazi akunda ku buryo iyo bitaza kuba iby’umuziki yari kuba umwarimu urerera u Rwanda.

Hari ibyamamare byinshi mu Rwanda bifite indi mirimo byari kwisangamo iyo ibyo bakora uyu munsi bitaza gukunda, cyangwa se n’ubu bafatanya n’ubuhanzi. Ntabwo twigeze tubaza inzozi umuntu yari afite mbere yo kuba ikirangirire, ahubwo twamubazaga akazi yigeze gukora nibura igihe runaka ku buryo yabaruwe nk’umukozi w’ako kazi hanyuma akaza kukareka agiye mu byamugize icyamamare.

Igice cya kabiri ni vuba….

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka