‘Gutera ivi’ mbona ari umuhango wo kwifotoza gusa - Ngarambe

Bamwe mu bakurikiranira hafi iterambere banazi amateka y’igihugu, basanga umuco wo gupfukama umuntu asaba uwo akunda ko bazabana bizwi nko ‘gutera ivi’ ari umuhango utavuze ibirenze kwifotoza, no kwerekana ko umuntu asirimutse.

Kuri ubu umuhungu udapfukamye imbere y'umukunzi abantu bareba agaragara nk'udasirimutse
Kuri ubu umuhungu udapfukamye imbere y’umukunzi abantu bareba agaragara nk’udasirimutse

Ngarambe Francois Xavier umuhanzi w’imyaka 57 y’amavuko, wamenyekanye mu ndirimbo Umwana ni Umutware, avuga ko mu gihe cyo hambere iyo umuntu yajyaga gusaba umukunzi umubano, yabikoraga mu ibanga rikomeye.

Ngarambe Francois Xavier agira ati ”mu gihe cyacu, gusaba uwo ukunda ko muzabana, twabikoraga mu ibanga. Nkanjye ndibuka ko namwandikiye ibaruwa hanyuma nsiga utudomo musaba ko twakundana, yariyujurije turakundana.

Mu kumusaba kubana, ndibuka ko twajyaga tuganira na Nyogokuru akatubwira ko ashaka kuzabona ifoto yanjye atarapfa. byari bivuze kubona umwana wanjye. Nongeye kwandikira uwo nkunda musaba kuzakora ifoto nawe ahita abimenya. Murumva ko nabikoze mu ibanga”.

Ngarambe Francois Xavier we yemeza ko urukundo ari urumuri kandi ko rutagomba guhishwa niba koko abantu bakundana.

Ku bijyanye no gutera ivi imbere y’uwo ukunda, kuri we ngo biterwa n’icyo ugiye kubikora aba afite mu ibiterezo bye.

Ati ”Ese ni ukwiyamamaza? Ukwigaragaza? ni ukushimisha cyangwa kugaragaza ko urukundo rukiriho? si mbinenga ariko hakwiye ko abantu bamenya icyo bihishe”.

Ngarambe avuga kandi ko ubu abantu bari mu gihe cy’amashusho n’amafoto, agira ati ”Urebye abantu baba bashaka kugaragaza ibyo bakoze byose. Yewe n’iby’ibanga bigashyirwa ku mugaragaro. Ikibi n’uko urwo rukundo rwashyirwa ku mugaragara ku mafoto gusa, ariko babana bagasharirirwa n’ubuzima butakigira urukundo”.

Nsanzimana Rogers umugabo ufite 32 we ngo ntiyumwa igisonanuro cyo ‘gutera ivi’, kuko burya ubaza ikintu utazi.

Yagize ati ”Ese kuki bajya gukundana batahamagaje abantu ngo baze barebe? biriya njye mbibona nko kwifotoza kuko baba barabyumvikanyeho kera noneho bakaza kwerekana ko umukobwa atunguwe, ni ukubeshya abantu”.

Rogers avuga ko biriya ari ibyo batira mu mico yahandi bidafite icyo bivuze cyane iwacu.

Mu mico y’ahandi aho ‘Ugutera ivi’ bikomoka, byari ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’umukunzi, bityo na we bikamuha ishema ko yubashye, bivuga ko ubuzima mugiye kubana muzafatanya nk’uko tubikesha urubuga BIBA magazine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo gutera ivi ni ukwirya ku bantu kuko bombi baza babyumvikanyeho. Ko ntawe ndabona abyanga cg avugeko agiye kubitekerezaho niba baba bamutunguje ikintu cy ingenzi mu buzima? Ese upfukamye ngo uratera amavi umukobwa akavuga Oya ntiwaba usebye? Baza babiziranyeho kuko ibyo baba baraganiriye mu gihe bamaze bakundana ni byinshi cyaneeeeeeee!!!!!!!!!!!

rujangwe yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka