Abategura Miss Rwanda barahakana ruswa no kubogama

Ikigo gishinzwe gutegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kiratangaza ko nta ruswa cyangwa kubogama biba muri iryo rushanwa nk’uko bikunze kuvugwa n’abanenga imitegurire yaryo.

Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 (uri hagati) n'ibisonga bye
Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 (uri hagati) n’ibisonga bye

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bavuga ko abanenga uko rikorwa, babiterwa n’amarangamutima n’imyumvire yabo idafite aho ihuriye n’ukuri mu irushanwa, hashingiwe ku buryo ritegurwa n’icyo rigamije.

Bimwe mu byo abantu bakunze kunenga irushanwa ni ukuba habamo ruswa bita (Kata), cyangwa amacenga mu guhitamo Nyampinga w’u Rwanda koko, ababivuga bakabishingira ku kuba abaritegura baheza bamwe hakurikijwe uburebure, uburanga cyangwa ubwenge.

Hari abanenze ko muri iryo rushanwa usanga hari abitwaye neza kurusha abandi nyamara bakaba bashobora kubura amahirwe yo gutsinda cyangwa abatishoboye bakaba bavutswa amahirwe yo kwitabira irushanwa, hakaba n’abavuga ko utsinda irushanwa bitavuze ko ari we uba yaratsinze koko.

Hari kandi abavuga ko Miss Rwanda yaba iterwa inkunga na Leta cyangwa igakoresha amafaranga ya Leta, no kuba imishinga abakobwa bagaragaza igihe bahatana idashyirwa mu bikorwa cyangwa ntigere ku ntego nk’uko byari byitezwe.

Nta kata na ruswa biba muri Miss Rwanda

Kugira ngo umukobwa atsindire ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda agomba kuba yagize amanota aruta ay’abandi hashingiwe ku bintu bitatu ari byo Ubwiza busuzumwa ku manota 30, umuco ku manota 30 n’ubwenge ku manota 40.

Miss Mutesi Jolly uri mu kanama nkemurampaka kemerera abakobwa gukomeza cyangwa kakabasezerera
Miss Mutesi Jolly uri mu kanama nkemurampaka kemerera abakobwa gukomeza cyangwa kakabasezerera

Mutesi Jolly watwaye ikamba rya Miss Rwanda akaba no mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko intego nyamukuru y’amarushanwa ari uguteza imbere umwana w’umukobwa kandi byigaragaza ku batwaye ikamba ko ubuzima bwabo buhita buhinduka ndetse n’imishinga bakora igafasha abaturage.

Avuga ko nta macenga abamo kuko abakobwa bahabwa amanota nyuma yo gusuzumwa no kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, kandi bagakora neza kuko buri wese mu bakagize aba afite inshingano yo gutanga inota rimwe.

Agira ati “Nyanjye najyaga numva ko habamo ruswa, ariko ntabwo bishoboka kuko abagize akanama nkemurampaka bakorera Kompanyi itegura irushanwa, kereka utegura irushanwa ari we ukoresheje akanama nkemurampaka ariko na byo biragoye kuko abakemurampaka baba ari benshi”.

Yongeraho ati “Umukobwa atambutswa n’ubushobozi bwe, nagira ngo mbwire abitabira amarushanwa ko nta marangamutima yandi kuko hariho n’aho usanga abaryitabira babeshywa n’abantu batandukanye ko bazabagira ibitangaza ariko ibyo ntaho bihuriye no gutwara ikamba rya Miss Rwanda”.

Mutesi Jolly avuga ko abafana umuntu uhatana ari bo bakunze kuvuga ko habayemo ruswa nyamara biterwa n’imyumvire, kuko buri wese aba yifuza ko uwo akunda ari we watwara ikamba kandi imyumvire ikaba idakwiye gufatwa nk’ukuri.

Miss Jolly avuga ko abavuga ko imishinga y’ aba Miss itagerwaho ari amakuru make baba bafite kuko nk’umushinga we wa Tembera u Rwanda awugeze kure kandi ibikorwa bye byigaragaza kandi bigikomeza.

Umuvugizi w’Ikigo ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura aya marushanwa, Nimwiza Meghan wanabaye Nyampinga w’u Rwanda, ahamya ko imitegurire y’irushanwa ari nta makemwa kuko amategeko n’amabwiriza bikurikizwa.

Miss Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Kompanyi itegura aya marushanwa avuga ko akorwa mu mucyo
Miss Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Kompanyi itegura aya marushanwa avuga ko akorwa mu mucyo

Avuga ko abakobwa batarobanurwa hagendewe ku burebure cyangwa ubugufi kuko buri wese afite amahirwe yo guhatana, icyakora ngo harebwa uko ibiro by’umuntu n’uburebure bigenda byuzuzanya.

Miss Nimwiza avuga ko nta mafaranga ya Leta ashorwa muri Miss Rwanda kuko irushanwa ritegurwa n’ikigo kigenga kandi gifite uburenganzira bwo kubona inyungu n’abo rikoresha bagahembwa.

Kuba irushanwa ari Miss Rwanda kandi ritegurwa n’uwikorera ngo ibyo ntacyo bitwaye kuko iyo Nyampinga ahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu mu marusanwa haba hagiye Umunyarwandakazi, atari we wenyine wihagarariye.

Ku kijyanye no kuba hari amafaranga acibwa abantu batoye akaba yatwarwa n’ikigo gitegura amarushanwa, Nimwiza avuga ko n’abakobwa bahatana hari ayo bahabwaho kandi ikigo kikishyura imisoro yayo na cyo kikagira inyungu gisigarana.

Kurikira ibindi muri iki kiganiro batangiye kuri KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyampinga nikanzu igera hariya !!

lg yanditse ku itariki ya: 23-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka